Nyuma y’iminsi abanyarwanda bategereje ibyamamare birimo Umuhanzi Tekno, Nasty c ,Fave ndetse na khaligraph jones byarangiye bageze i Kigali.

Dj Neptune akaba yaje mu ndege imwe n’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo waherukaga mu Rwanda 2017 muri ’My 250 Concert ’ Tekno Miles, bari kumwe na Fave bose bakomoka muri Nigeria.
Umunya-Kenya Khaligraph Jones niwe wakurikiye kugera i Kigali ndetse umunya africa y’epfo Nasty C niwe wahageze nyuma y’abandi bose.