in ,

Abagore: Aya ni mabanga 5 wakurikiza urukundo rwanyu n’umukunzi wawe rukaba urw’ubuziraherezo

Ushobora kuba uri gusoma iyi nkuru udafite umukunzi, cyangwa umufite nyamara uhora wibaza ndetse unacyeneye kumenya icyatuma urukundo ufite n’umukunzi wawe cyangwa muzagirana ruzaba ururamba cyane, Reka nkubwire nti ibyo birashoboka cyane ndetse bibaho, Mu gihe ubiteguye neza ukurikije izi nama ngiye kuguha, Ndetse nyuma yo kumenya aya mabanga ukayakurikiza ntakabuza uzarambana n’umukunzi wawe:

1.Hitamo umukunzi muhuje intego cyangwa intumbero: Reka nkwibutse ko burya gushaka umukunzi mwazabana ubuzima bwawe bwose Atari ukujya mu isoko ngo uhitemo umwenda ugezweho muri iyo minsi, Ahubwo aha icyo ushyira imbere ni ubushishozi ndetse no gufata igihe cyo kwiga umuntu, Gerageza mu minsi yawe yo kumwiga umushakemo amakuru y’ibyo atekereza ku hazaza he, Wumve niba hari imigambi yo kubaka ahazaza afite bityo nusanga muhuje intego yo gukura amaboko mu mufuka mugafonda ahazaza heza ubone kumwimika mu mutima, Kuko buriya ikintu cya mbere kizana umwiryane mu rugo ni amafaranga iyo atangiye kubura.

2.Mukunde mu buryo ashaka: Mugore cyangwa mukobwa uri gusoma iyi nkuru,ndagirango wite kuri iyi ngingo, Niba ushaka ko urukundo rwanyu ruramba iga umukunzi wawe neza, Umenye uburyo akunda kugaragarizwa urukundo igihe muganira ubimubaze maze nawe ujye umugaragariza urukundo muri ubwo buryo , bizatuma umuhora mu mutima kuko umukunda uko abyifuza.

3.Wimuhatiriza: Rimwe na rimwe abakobwa n’abahungu bageze mu kibazo runaka bakunze kuanga umujinya mu zindi gahunda bidafite aho bihuriye, Gusaicyo nakugiramo inama ni uko buriya 85% y’abagabo bateye kimwe, Ntibakunda umuntu ubahatiriza gukora ikintu cyangwa kwishakamo igisubizo cy’ikibazomuri ako kanya badahawe akanya, Rero ni byiza ko ubwira umugabo cyangwa umusore mukundana ikibazo ushaka ko acyemura inshuro itarenze imwe ugategereza ko abikora,kuko iyo agukunda ntibisaba guhatiriza pee!

4.Ba wowe nyawe: Igitsinagore si ukubibasira ariko abenshi muri bo bakunda kumva ko kwigarurira imitima y’abo bakunda ari ugukopera iby’abandi birimo imico imigenzereze cyangwa ukwihindura cyane ngo base neza , Nyamara ibi iyo umukunzi wawe abivumbuye bishobora kurangira akwiciyeho burundu, Geragreza kuba wowe uwagukunze mbere  ntazakwanga ngo nuko utavuga icyongereza nk’abazungu, Ahubwo wowe wafata umwanya ugahanga udushya murukundo rwanyu bijyanye n’uko uzi umukunzi wawe.

5.Iga kwishakamo ibyishimo ibihe byose: Ibyishimo ni intwaro ikomeye idufasha guhitamo imyanzuro iboneye ndetse, idufasha kubana n’abakunzi bacu igihe kirekire, Nkuko babivuga mumigani ya Kinyarwanda ngo ntazibaa zidakomanya amahembo, No mu rukundo ni uko birashoboka ko mwaba mubanye neza ariko satani akabavangira, Ariko icyonakubwira ni uko mu gihe cyose wize guhosha umujinya ukawubyaramo ibyishimo mu kibazo cyose waba uhuye nacyo, uzarambana n’umukunzi wawe uko yaba ateye kose pe,Kuko iyo umeze utyo uritonda mumyanzuro ufata kandi ukagira kwihangana cyane nk’intwaro kunesha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye icyazitiye umutoza w’Amavubi guhamagara Mugunga Yves wa APR FC

Meddy yaciye agahigo gakomeye mu Rwanda