Umugore wo mu gihugu cya Ghana witwa Mary Azika usanzwe ari inararibonye mu kwita ku bagore babyaye , yashishikarije abagabo konka amabere y’abagore babo mu rwego rwo kubarinda kanseri y’amabere ikunze kwibasira abagore n’abakobwa.
Ikinyamakuru Health Times dukesha iy’inkuru kivuga ko mu rwego rwo kurwana intambara yo kurinda abagore kanseri y’amabere ,abagabo babo bakwiye kujya babonka amabere.
Mu kiganiro yatangiye muri kaminuza ya Cape Coast ,binyuze mu mahugurwa yateguwe n’ikigo kitwa The Upper East Regional Chapter Of The Distance Education Students Association of Ghana (DESAG) , Mary Azika yavuze ko uburyo bwiza bwo kurwanya kanseri y’amabere ari uko abagabo bakwiye kuyonka.
Ngo uvanyeho kuba abana bakonka amabere ,ngo ikiruta ni uko abagabo bo baryoherwa nabyo kuburyo bakwiye kuyonka.
Asoza Mary Azika yasabye abagabo kudatuma abagore babo barwara Kanseri y’amabere .
source: the health times
Namashereka bakajya bayamira?