Umugabo w’imyaka 67 wo mu Karere ka Kayonza yatemye mu mutwe mugenzi we w’imyaka 39 amukomeretsa mu buryo bukomeye, nyuma yo guhurira ku ndaya bombi bashaka kuryamana nayo.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022 mu Mudugudu wa Sebasengo, mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri.
Amakuru avuga ko aba bagabo bombi bubatse, bamaze igihe ari abakiliya b’uyu mugore wicuruza. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu bahuriyeyo, nyamara buri umwe yari azi ko ari we wenyine baryamana. Byarangiye barwanye, umwe atema undi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John, yemereye IGIHE ko uru rugomo rwabayeho.
Ati “Uwo mugabo usa nk’ukuze yitabaje umuhoro atema uwo wundi imihoro itatu mu mutwe, aramukomeretsa cyane ariko ntiyamwishe. Inzego z’umutekano zahise zitabara.”
Ntambara yasabye abaturage kwirinda ubusambanyi n’ubushurashuzi, kuko uretse ko bituma barwana bakaba banicana, harimo n’ibibazo byinshi birimo kuhandurira indwara zo mu mibonano mpuzabitsina, gusenya ingo zabo no kuhangiriza imitungo.
Ati “Kujya mu ndaya bituma basenya ingo zabo bakangiza imitungo, kuko nk’iyo ndaya itunzwe no gusahura ingo zabo. Bakwiriye kwirinda urugomo, nubwo habaho ikibazo bakwiriye kugikemura hatabayeho kumena amaraso cyangwa bakagana inzego z’ubuyobozi kuko ziteguye kubafasha.”
Uwakomeretse bikomeye ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Kageyo, mu gihe uwamutemye afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mwiri.