Abagabo babiri bafashe kungufu umwana w’imyaka 16 ubundi bakajya bifata amashusho bari kumusimburanaho
Pilisi yo muri Leta ya Ogun muri Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi umwe mu bagabo bakekwaho gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18.
Uyu mwana w’imyaka 16 yasambanyijwe na Kayode ndetse n’uwitwa Olamide ubwo bamufataga kungufu yagiye kugama imvura mu nzu ya Kayode.
Amakuru avuga ko uyu mwana yavuye iwabo Mama we amutumye, ageze my nzira imvura iragwa biba ngombwa ko ashaka aho yugama.
Uyu mwana w’umukobwa yagannye ku nzu ya Kayode asaba ko bamwugamisha, Kayode yamuhaye ubwugamo.
Nyuma ya kanya gato uwo Kayode yasohotse mu cyumba asanga uwo mwana w’umukobwa mu ruganiriro ubundi amutura hasi atangira ku mukuramo imyenda ku ngufu kugera naho amukuyemo umwenda w’imbere.
Muri ako kanya nibwo Olamide yaje atangira kubafata amashusho. Ubwo Kayode yarangizaga yavuyeho na Olamide nawe atangira kumusambanya.
Aya mashusho yafatishijwe telefone imwe nkuko bitangazwa na polisi.
Polisi ivuga ko Uwahohotewe yajyanywe kwa mugaganga naho uwatawe muri yombi akaba Kayode ari mu maboko ya polisi ndetse ngo ibikorwa byo gushakisha Olamide birakomeje.