in

Abagabo 4 bishe mushiki wabo

Abagabo 4 bavukana bishe mushiki wabo  ,kuri uyu wa gatanu tariki 24 Werurwe 2023 , mu masaha ya saa mbili z’ijoro aho bari batuye mu kagali ka Rwenderema ,mu Karere ka  Rukiga ,mu gihugu cya Uganda .

Inkuru dukesha ikinyamakuru Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda ,ivuga ko uwishwe ari Christine Kiconco w’imyaka 41 , ngo yishwe na basaza be bapfa amasambu , amakuru akavuga ko ukwicwa kwa Kiconco kwatewe ahanini no kuba ngo ku mugoroba wo kuwa 5 tariki 24 Werurwe 2023 yaratashye yasinze mu rugo ariko akaza arigutuka basaza be abashinja kugurisha isambu bikarakaza basaza be .

Ngo uyu mugore utari ubukoze inshuro ya mbere ,basaza be barimo: Innocent Tumwekwase, Samuel Atuhirwe, Christopher Bikorwomuhangi na Justus Mayumba bicyekwa ko bahise bamwivugana kuko mu gitondo cyo kuwa gatandatu uyu mugore yasanzwe yapfuye ndetse mu gitondo cyo kuri iki cyumweru bakaba bahise batabwa muri yombi .

Kugeza kuri ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukiga  iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba mu gihugu cya Uganda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka yo mubwoko bwa Kamyo yaguye irimo abagera kuri 6 igahitana umwana muto (Amafoto n’amashusho)

Burya Tangawizi n’umuti ukomeye cyane dore ibyiza 6 byayo utari uzi