Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’umwanzuro wo gutanga ikirego mu rukiko, abo bagabo babiri binjiye mu ishyamba rwihishwa, bajya kuryitumamo abarinzi ba pariki barimo bacunga umutekano barababona.
Abagejejwe imbere y’urukiko, ni abantu babiri, bakaba bakurikiranyweho kwinjira muri Pariki y’inyamaswa ya Nairobi bakajya kuyitumamo.
Abo bagabo, Josephat Bogonko na Isaac Simiyu bagejejwe imbere y’urukiko rw’ahitwa i Kibera, bahakana ibyo baregwa imbere y’Umucamanza mukuru Ann Mwangi. Nubwo abaregwa bireguye bahakana icyaha, ariko urukiko ngo ni rwo ruzafata umwanzuro.
Mu kwiregura, abo bagabo bavuze ko bari muri pariki, batoragura amacupa ya pulasitiki, nyuma bumvise bakubwe, bajya ahantu kwiherera.
Umucamanza yavuze ko nibahamwa n’icyo cyaha, bazahanishwa gutanga ihazabu y’Amashilingi 50,000 ya Kenya (ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 440 mu mafaranga y’u Rwanda).
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rw’abo bagabo, uzasomwa ku itariki 11 Ukwakira 2022.