in

Abafana ba Celine Dion bariye karungu nyuma y’ikinyamakuru cyatesheje agaciro uyu muhanzikazi

Abafana b’umuhanzikazi Céline Marie Claudette Dion barakariye bikomeye igitangazamakuru Rolling Stone cyakoze urutonde rw’abahanzi 200 b’ibihe byose hakaburamo izina rye.

Aba bafana bagera kuri 15 bahuriye imbere y’ibiro by’iki gitangazamakuru biri i New York baje bitwaje ibyapa byamagana ‘Rolling Stone’ bayishinja kwirengagiza ibikorwa by’uyu muhanzikazi w’imyaka 54.

Aba bafana bamwe baje bitwaje amaradiyo acuranga imwe mu ndirimbo za Céline Dion yise “That’s the Way It Is,”

Bamwe mu bafana ba Céline Dion bo muri Canada bari bayobowe na Line Basbous nabo bamaze amasaha atandatu bigarambiriza i Montreal.

Uyu Basbous aganira na Variety yagize ati “Uru rutonde rwose ntirwemewe. Twashakaga kumushyigikira no kumenya neza ko Rolling Stone yumva ijwi ryacu nk’abafana. Uru rutonde rurasekeje. Nta Madonna, nta Celine. Biragaragara ko bibanze ku baririmbyi b’Abanyamerika , ntibyumvikana rwose. ”

Aba bafana bari ku biro bya Rolling Stone i New York bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Gute mwibagirwa Celine ?”, “Ubutabera kuri Celine”, “Imbaraga za Celine.”, “Yakagombye kuza ari uwa mbere kuri uru rutonde.”

Kugeza ubu ntacyo Rolling Stone iravuga kuri iyi myigaragambyo uretse gushyira kuri Twitter ikiganiro yagiranye n’aba bafana.

Uru rutonde rumaze iminsi itandatu rusohotse ruriho abahanzi nka Billie Eilish, Burna Boy, Kelly Clarkson, Fela Kuti, Alicia Keys, SZA n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
2 years ago

Celine ni umuntu nkunda cyane
Ariko amaze Gusaza, nibyo bagendeyeho

Umunyamakuru wa Kiss Fm Rusine Patrick imitoma ni yose k’umukobwa bari mu rukundo

Nubwo yarongoye abagore batatu icyarimwe bamwogesha ibyombo baririyeho