uwukunda by’ukuri ntashobora kutagira intimba. Uyu mukino ukwiye guhuza, kubaka ubuzima bwiza bw’urubyiruko no gutanga ibyishimo, Ariko, iyo winjiye mu ndiba y’ibibera imbere mu itangazamakuru ry’imikino, ubona ishusho ikomeye yo guhanga, ruswa no kwikunda byatwikiriye uyu mukino nk’igicu cy’umwijima. Urugero ni ukwisukiranya kw’amagambo hagati y’abanyamakuru Muramira Régis na Sam Karenzi, abigeze gukorana kuri FINE FM, none bakaba barahindutse abacamanza b’ikirenga bahora baciranira imanza mu ruhame.
Ku wa 22 Mata 2025, Muramira yongeye guhamya ko Karenzi akoresha impano ye mu nyungu z’abayobozi ba Rayon Sports, aho yamushinje gutangaza amakuru atari yo ku kibazo cy’umukino wa Mukura VS na Rayon Sports. Sam Karenzi ntiyacecekeye, amusubiza amwihanangiriza ndetse amwibutsa ko ibyiza atari ukugira inama kuri radiyo ahubwo ari ukuganira nk’abafite icyo bahuriyeho. Ibi byose byerekanye ko itangazamakuru ry’imikino rigeze aho rihinduka nk’urubuga rwo guhangana aho kuba umusemburo w’iterambere ry’umupira.
Ese koko uyu mupira nturimo ubutunzi twirengagiza, cyangwa ni agace k’inyungu gakorwamo na bake batabasha gusangira n’abandi? Kuki abawukamaga mbere nk’inka y’ineza, barimo Vigoureux, batajya bashimirwa cyangwa ngo basigasirwe mu mateka yawo? Kuki itangazamakuru risa n’iryahindutse urubuga rwo kwitwikira amakosa, aho kurengera isura y’umupira nyarwanda?
N’iyo umwaka waza ukagenda, umunsi ugacya, izuba rikarasa rigatambika, ikibazo cy’umupira wacu nticyemuka. Nka baturanyi bacu bagira amahirwe yo gukina Igikombe cy’Isi, natwe twakagombye kwibaza impamvu tudasohoka muri ruhago. Abana bato barayiretse, abasheshe akanguhe ni bo bayirwanira, nyamara nabo ntibubahwa. Ibivugwa n’abanyamakuru bisigaye bisa n’ibyo kwirengera aho kwigira ku makosa, buri wese akora ashyira munda ye aho gukorera igihugu.
Ibyabaye ku makipe nka Somalia na Central Africa muri CAN U17 ntibyagombye gutungura Abanyarwanda. Umupira wacu ntuwuburamo impano, ahubwo uburangare no kutamenya kuwutegura ni byo byadusize inyuma. Ni gute igihugu gifite abakinyi nka Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad, cyahinduka igicucu cy’icyo cyari cyo?
Hari ababwira abandi uburyo bwo kuva mu bukene, nyamara bo barabubayemo ubuzima bwabo bwose. Hari abanyamakuru bubatse izina ryabo bavuga ko barwana ku nyungu rusange, ariko ibikorwa byabo bikagaragaza ko bagamije inyungu zabo bwite. Aha ni ho haturuka ikibazo nyamukuru: Ese koko itangazamakuru ryacu riracyubaka umupira cyangwa rirawusenya?
U Rwanda ntirukeneye amagambo asenya, rukeneye ubushishozi, guharanira impinduka, ndetse n’ubufatanye hagati y’abanyamakuru, abakinnyi, n’abayobozi. Umupira nyarwanda ukeneye abawukunda by’ukuri, abawutegura neza, abawugirira ishyaka nk’iryo Rurema yagiye aha bamwe mu bitanze ariko batibukwa.
Ni igihe cyo gutandukanya urucaca n’uburo. Abanyamakuru bakwiye gusubira ku nshingano zabo: gufasha mu iterambere ry’umupira, kurwanya amanyanga no gusigasira ubunyangamugayo mu kazi kabo. Iyo bidakozwe, ni nk’aho turi mu rusengero twirirwamo dusenga, ariko tugasohoka twongera gusenya.