Ntibisanzwe ko umuntu ahozwa ku nkeke ashinjwa igikorwa adashobora kugira icyo agikoraho.Gusa ibyabaye ku mugabo wo mu Buhinde byatunguye abatari bake nyuma y’aho agejejwe mu nkiko azira ko yanze kwereka ababyeyi be umwuzukuru. Aba babyeyi bo mu majyaruguru y’u Buhinde bajyanye umwana wabo mu rukiko kubera kutabaha umwuzukuru nyuma y’imyaka itandatu yose ashatse umugore.Sanjeev w’imyaka 57 na Sadhana Prasad w’imyaka 61 bavuga ko bakoresheje amafranga yabo yose bari barazigamye barere umuhungu wabo bamurihira ishuri ryo kwiga gutwara indege (pilote) ndetse banamukoreshereza ibirori bihenze mu bukwe bwe.
Kuri ubu aba babyeyi barimo barasaba impozamarira y’amadorari 650 (asaga hafi ibihumbi 670000 by’amafranga y’u Rwanda) mu gihe umwana ataba avutse mu gihe kingana n’umwaka umwe. Umuhungu wabo ndetse n’umugore bisa nk’aho ntacyo barabivugaho ku mugaragaro gusa bivugwa ko babajyanye mu nkiko ndetse bakaba bakomeje kubahoza ku nkeke ngo babyare umwuzukuru.