Ubuzima bubi gusa nibwo niberamo agahinda kadashira mu maso yanjye Niko kihoreramo.
Nyuma y’imyaka irenga 15 mbuze ababyeyi banjye Bose ngasigarana na barumuna banjye ndetse na bashiki banjye bati.
Kumugoroba natashye naniwe cyane numva nacitse intege ndetse cyane umubiri wanjye wacitse intege bidasanzwe ariko nkomeza kwirwanaho niyumanganya gusa biza kunanira bituma nerekeza Kwa muganga.
Mugitondo cyakare rero nerekeje kwamuganga baransuzuma babura indwara gusa muganga umwe muri bo afata icyemezo cyo kumpima virusi itera SIDA numva nta bwoba mfite kuko nari niyizeye ko nagerageje kwigaya.
Nabaye sohotse mu isuzumiro maze mukanya gato muganga wari wampimye yarampamagaye maze abwira ibintu ntigeze nizera nubu ntarizera ahari nzanarinda nsanga abanyibarutse mu ijuru ntarabyemera.
Muganga yagize ati””ERIC wihangane ukomere kuko ni ibintu bisanzwe bibaho rero ihangane utuze nkubwire ufite ubwandu bwa virus itera SIDA””
Muga ugize uti ngwiki Sinari nasambana narimwe sibyumva nukuri ooooh! Mana yanjye kuki arinjye wahisemo natangiye kuganira na muganga maze ndamubwira si namuhisha antega amatwi nubwo narimfite amarira menshi gusa yarambwiye ngo komeza ube umugabo wibuke uzazane n’abandi bana Bose.
Naratashye mfite agahinda ubwoba amaganya mushiki wanjye muto yaje kumpobera abona meze uko ntarisanzwe arambaza ati ese Dadi bite ko utishimye ndamusubiza nti mfite umunaniro.
Bwarakeye Bose tujyana Kwa muganga maze 2 muri 4 dusanga nabi bafite ubwandu bwa virus itera SIDA.
Nibajije impamvu ababyeyi bacu batatubwiye ibi bintu maze nibaza ukuntu tugiye kujya tubaho gute ntawuhoza undi nahise mbona ukuntu ababyeyi bacu baduhemukiye ndetse cyane.
Babyeyi bacu dukunda namwe mudukunda turabinginze muge mutubwiza ukuri mukiriho tumenye uko twitwara.
Iyi nkuru nyiguhaye ngirango ikwigishe.