Aba-Miss bagaragaye mu mwambaro w’ikipe iri mu zikunzwe mu Rwanda

Kuri uyu munsi nibwo hatangiye imikino ya nyuma ya kamparamaka (Playoffs) mu mwaka w’imikino 2022/23 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye barimo: Aurore, Jolly, Naomi,Colombe na Meghan bagaragaye kuri uyu mukino bashyigikiye Patriots.

Umukino wa mbere warangiye ikipe ikunze n’aba Miss Patriots BBC itsinze REG BBC amanota (75-70) Amakipe yombi yahanganye gusa Patriots yashyigikiwe n’abatari bake yegukane intsinzi.