Sign in

YEGOB — News from Rwanda, Africa and the world

Today's feed

Latest news

8 November 2026
ISIMBI

Mu muhango witabiriwe n'ibyamamare, Nana Nadine yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Iradukunda Nadine, wamamaye muri Sinema nka Nana Nadine, yakoze ubukwe n'umukunzi we, Gafenge Fred. Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026. Ni ubukwe bwabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa muri Jalia Hall&Garden aho witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye. Aba barimo Tessy, Madederi, Bahavu Uwase Tracy na Seburikoko. Hari kandi DJ Diddyman na Mutoni Saranda Oliva, uzwi nka Saranda Poetess, usanzwe ari mushiki wa Gafenge (…) - Imyidagaduro / Latestnews

ISIMBI

Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano y'imyaka itatu muri APR FC

APR FC yamaze kongera amasezerano y'imyaka itatu rutahizamu w'Umugande, Hakim Kiwanuka. Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, yagombaga gusoza amasezerano ye y'imyaka ibiri muri Mutarama 2027 kuko yari yasinyiye APR FC muri Mutarama 2025. Nubwo yagaragaje kudahozaho, gusa Hakim Kiwanuka ni umwe mu bakinnyi bagiye bagaragaza ko bafite impano kandi yagiye anafasha n'iyi kipe. Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, APR FC ikaba yemeje ko yamaze kongerera Hakim Kiwanuka (…) - Siporo / Latestnews