Sign in

YEGOB — News from Rwanda, Africa and the world

Today's feed

Latest news

21 October 2026
ISIMBI

Rayon Sports yakiranywe urugwiro i Maputo

Rayon Sports yageze i Maputo muri Mozambique aho yasanze abakunzi bayo benshi bayitegereje baje kuyakira mu gihe irimo yitegura umukino wo kwishyura na Black Bulls yo muri iki gihugu. Rayon Sports iyobowe na perezida wayo, Murenzi Abdallah yahagurutse mu Rwanda ejo hashize ku wa Kabiri, yageze muri Mozambique uyu munsi ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ni nyuma yo kunyura muri Ethiopia. Iri tsinda ry'abantu 42 barimo abakinnyi abakinnyi 23, abatoza n'abayobozi 14 n'abandi bantu (…) - Siporo / Latestnews

ISIMBI

JackieM yagarutse ku buntu bw'Imana mu ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco

Umuhanzikazi JackieM uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibyo Nkuziho”, ivuga ku mpuhwe z'Imana, imbabazi zayo n'urukundo rwayo. JackieM utuye mu Bwongereza n'umuryango we, yagaragaje ko nubwo Imana ifite ububasha bwo guca imanza no kugaragaza imbaraga zayo, ihitamo kubabarira, kwihanganira intege nke z'abantu no kubarwanirira mu ntambara zitandukanye bahura na zo. Muri iyi ndirimbo nshya yise "Ibyo Nkuziho", yumvikanisha ko (…) - Iyobokamana / Latestnews

ISIMBI

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy'abahanzi nyarwanda bishyurwa make, abo hanze bagahabwa akayabo

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko umuhanzi w'umunyarwanda akwiye kwishyurwa bijyanye n'urwego rw'ibihangano bye biriho bitagendekeye ku kuba ari umunyarwanda ngo ahabwe menshi. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Urubyiruko cyiswe (Youth #MeetThePresident) cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026. Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga impaka z'uko iyo hari abahanzi batumiwe baturutse hanze y'u Rwanda bahabwa amafaranga menshi nyamara (…) - Imyidagaduro / Featured , Highlight

ISIMBI

Manzi Thierry yabonye ikipe nshya

Myugariro mpuzamahanga w'Umunyarwanda, Manzi Thierry yatangiye akazi mu ikipe ye nshya ya Al-Jolan SC yo muri Iraq, ni nyuma yo gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya. Muri Kanama 2026 nibwo Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli yo muri Libya yari amazemo imyaka itatu dore ko yayigezemo muri Nyakanga 2023. Manzi Thierry ukina mu mutima w'ubwugarizi akaba yaramaze kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Iraq mu ikipe ya Al-Jolan SC. Akaba yanakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe (…) - Siporo / Latestnews