in

5 bakomeretse bikabije bagejejwe CHUK bagihumeka! Amakuru mashya ku mpanuka yabereye Kamonyi aho ikamyo yagonze bisi yari itwaye abana bato b’abanyeshuri 13

Mu gitondo cyo ku wa 21 Gashyantare 2025, ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yagonze bisi nto yari ihagaze ku cyapa mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi. Iyo kamyo, yari itwaye imbaho iva i Muhanga ijya i Kigali, yarenze umuhanda igonga bisi yari ihagaze ishyiramo abanyeshuri, irayirenza umuhanda.

Ababonye ibyabaye bavuze ko umushoferi wa FUSO yari yasinze, kuko mu modoka ye habonetse amacupa y’inzoga. Byemejwe ko impanuka yabaye mu gihe umushoferi wa bisi yari agishaka gucaza neza abanyeshuri 13 bari bayirimo.

Abantu batanu bakomerekejwe bikomeye, abandi barakomereka byoroheje, bose bajyanwa mu bitaro bya Remera-Rukoma no muri CHUK. Nta muntu witabye Imana. Imbangukiragutabara eshatu zahise zihagera zitwara abakomeretse kwa muganga.

Polisi yemeje ko umushoferi wa FUSO yari afite ibisindisha mu maraso ku gipimo kiri hejuru cyane. Yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha no kumenya ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano za bose. Uyu mushoferi ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe agikurikiranwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakipe y’i Madrid yatomboranye: Uko tombora ya 1/8 cya UEFA champions league yagenze

Misiri yatsindiye u Rwanda kuri Pele stadium – AMAFOTO