in ,

Abunganira Diddy babwiye urukiko ko yari afitanye urugomo na Cassie: “Bombi barakubitanye”

Mu rubanza rwa Diddy: Umunyamategeko umwunganira yatangaje ko uyu muherwe w’umuziki yakubitanaga na Cassie … Bombi ngo baranzwe n’imyitwarire y’icuruzwa!

Itsinda ryunganira Diddy mu rubanza rikomeje kugaragaza ko uyu muherwe w’umuziki yaba yarakoreraga ihohoterwa uwahoze ari umukunzi we, Cassie … ariko nanone barashimangira ko na Cassie atari intungane … kuko nawe ngo yakunze kumugirira urugomo.

Ku munsi wa kane w’uru rubanza, habayeho impaka zidasanzwe hagati y’umushinjacyaha Emily Anne Johnson n’umwunganizi wa Diddy mu mategeko Marc Agnifilo, ubwo baburaniraga imbere y’umucamanza Arun Subramanian mu rukiko rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruherereye i New York.

Byatangiye Johnson abwira umucamanza ko “Umwe mu bahohotewe” bikekwa ko ari Cassie  atazabazwa ibibazo bijyanye n’indwara zimwe na zimwe.

Umucamanza yahise avuga ko nibaramuka binjiye mu bindi bibazo byose by’ubuzima bw’uwo mugore, abaregwa bashobora kubaza uwo mugabo n’abandi batangabuhamya ibyo bashaka byose bijyanye n’iyo ngingo.

Aha niho Agnifilo yahise avuga ko uruhande rw’abunganira Diddy rwemera ko habayeho urugomo rw’impande zombi muri urwo rukundo, ati: “Bombi barakubitanye. Ihohoterwa ryo mu ngo, ryabaye impande zombi.”

Yakomeje agira ati: “Tuzemera rwose ko habayeho ihohoterwa ryo mu rugo. Ariko ikibazo ni iki: ryageze ku rugero rwo guhatira umuntu ibintu?”

Umucamanza Subramanian yahise asaba Agnifilo gusobanura neza ibyo avuga, amubaza ati: “Ese urimo kuvuga ko bombi bari abantu b’abagome gusa?” Agnifilo amusubiza ati: “Nibyo. Turavuga ko ari ingingo ifite ishingiro.”

Johnson yahise avuga ko agiye gutanga ibaruwa isobanura ibyo bitekerezo ku rukiko, anongeraho ko yiteguye gutanga amashusho abiri yafashwe kuri telefoni hamwe n’andi mashusho yakuwe kuri CNN yerekanaga uko Diddy yakubise Cassie muri 2016 mu cyumba cy’ihoteli ya Intercontinental i Los Angeles.

 

Written by SALIM Prince Waziel

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 791 879 477

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bill Gates yatangaje ko Elon Musk ari inyuma y’Urupfu rw’Abana b’Abakene

Kanye West yandikiye Kim Kardashian ibaruwa ikomerera amushinja gukoresha abana babo no kwirengagiza inshingano.

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO