Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanenze umugambi w’umuyobozi w’ishyaka Green Party muri iki gihugu, usaba ko hakongera kubarurwa amatora muri Leta eshatu avuga ko habayemo uburiganya, icyemezo cyashyigikiwe na Hillary Clinton bari bahanganye mu matora.
Trump wo mu ishyaka ry’Aba-Républicains, agereranya uyu mugambi n’ubusambo’.
Ati “Ubu ni ubusambo bw’ishyaka Green Party ku matora yamaze kwemezwa. Ibyavuye mu matora bikwiye kubahirizwa aho kunengwa nk’ibyo Jill Stein (umuyobozi wa Green Party) ari gukora.â€
Gusa ibi byamaganwe na Jill Stein wahise avuga ko na Trump ubwe yivugiye ko amatora yibwe nubwo bwose yayatsinze.
Yavuze kandi ko yahisemo gusaba ibi mu rwego rwo kumenya neza niba ibikorwa byo kwinjira mu mabanga bitarakozwe mu matora hagamijwe kurengera Trump.
Radio Ijwi rya Amerika itangaza ko uruhande rwa Hillary Clinton bari bahanganye ruvuga ko ruzashyigikira ibikorwa byo kongera kubarura amajwi muri Leta ya Wisconsin, Michigan na Pennsylvania.
Leta ya Wisconsin niyo izatangirizwamo ibikorwa by’iri barura nyuma y’uko ku wa Gatanu w’iki cyumweru Stein ashyikirije Komisiyo y’amatora muri iyi leta ku busabe bwo gusubiramo ibarura ry’amajwi. Muri Pennsylvania ho igihe ntarengwa cyo gutanga ubwo busabe ni ejo ku wa Mbere mu gihe muri Michigan ho ari ku wa Gatatu.
Marc Elias, umwe mu bari bakuriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Clinton, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko icyemezo cyo gushyigikira isubirwamo ry’ibarura ry’amajwi, cyafashwe nyuma yo kubisabwa n’abantu batandukanye. Gusa ngo byose bigomba gushingira ku igenzura ryo kumenya niba hari ibikorwa byo kubangamira amatora byaba byaragaragaye biturutse hanze y’iki gihugu.
Izi leta zose zisabirwa ibarura, Trump yari yazitsinze ku majwi ibihumbi 107.
Elias ahamya ko nubwo nta gihamya n’imwe igaragaza ko hari ibikorwa byo kwinjirirwa mu mabanga (hacking) byakozwe hagamijwe guhindura uburyo bw’ikoranabuhanga mu matora, ngo bafashe iki cyemezo nyuma y’uko ibikorwa nk’ibi byagaragaye mu gihe cyo kwiyamamaza.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka ry’Aba-Democrates ryari rihagarariwe na Hillary Clinton, ryakunze kuvuga ko abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) bo mu Burusiya, binjiye mu mabanga y’iri shyaka, bashaka guhindura ibizava mu matora ahanini babogamiye kuri Donald Trump.
Ibyo kongera kubarura amajwi muri izi leta nibyemezwa, biteganyijwe ko bizaba byarangiye tariki 13 Ugushyingo 2016.
Stein avuga ko iki gikorwa kizatwara miliyoni zirindwi z’amadorali ya Amerika, gusa kuri ubu ngo hamaze gukusanywa miliyoni eshanu.