in

Zimwe mu ngaruka mbi umukobwa ubana n’umusore batarashyingiranwe ahura nazo.

Happy african-american couple having rest at cozy home. Family leisure, lazy weekend and relaxation concept, copy space

Muri iki gihe abakobwa bamwe na bamwe basanga abasore bakundana maze bakibanira kandi bitari mu buryo bwo gushyingiranwa cyangwa ngo bishyingire ahubwo ngo bitegura kubana, maze ugasanga babanye mbere y’igihe, nyamara hari ingaruka mbi nyinshi usanga zituruka kuri uwo mubano .

Iyo uganiriye n’urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abahungu usanga babyemera mu buryo butandukanye bamwe bakavuga ko ari ibigezweho, ariko abenshi ni ababinenga, dore ko bitanasanzwe mu muco nyarwanda kuko umukobwa yemererwa kujya kubana n’umusore nyuma yo gushyingirwa kandi n’ababikora akenshi baba babihisha kuko usanga imiryango yabo ntabyo izi.Muri iyi nkuru turarebera hamwe ingaruka zagera kuri bene uwo mukobwa ubana n’umusore mbere yo kurushingana.

1. Guhararukwana vuba.

Kujya kubana n’umusore mukundana bituma urukundo rugabanuka kuko muba mwaramenyeranye ndetse buri umwe atangiye kubonaho undi amakosa cyangwa ububi bwe tari asanzwe amuziho,ibi rero bikavamo guhagana.

2. Kwihutisha ubukwe.

Kubana kandi bishobora gutuma abakundana bahubuka mu gufata icyemezo cyo gukora ubukwe byihuse,kandi ubundi ubukwe ni ikintu cyo kubanza gufatira umwanya wo kugitekerezaho kugira ngo buzagende neza.Bityo rero mushobora kugira ubukwe budashamaje kuko mutabashije kubwitegura neza.

3. Guterwa inda.

Kujya kubana n’umusore kandi niho hava guterana inda zitateguwe,maze mwaba mudafite ubushobozi bwo guhita mukora ubukwe mukishyingira cyangwa umusore akihinduka umukobwa rimwe na rimwe ibyabo bigahagararira aho mukaba muratandukanye umukobwa akajya kubyarira iwabo akaba arasebye.

4. Kwitesha agaciro.

Umukobwa ufata icyemezo cyo kujya kubana n’umusore bakundana aba yitesheje agaciro kuko burya iyo agize ibyago bagashwana,kugira ngo azongere kubona undi bakundana uzi ayo mateka ntibimworohera kuko aba yarubatse amateka mabi,yarasize umugani ahantu hose,akenshi n’abandi basore ntibashobora kumutereta cyeretse agiye aho batamuzi.

5. Gutandukana nabi.

Iyo umukobwa n’umuhungu bakundana bakabana mu nzu imwe batarabana,akenshi usanga baharurukana bagashwana ndetse bikabaviramo no gutandukana mu buryo bubi,dore ko nta n’isezerano baba bafite ryo kubana,maze ugasanga barasebanya kuko baba baziranye kuri buri kimwe.

6. Kubengwa

Ibi byose biterwa bivamo kubengwa kuko hari ubwo abana n’umusore maze ntibumvikane ku bintu bimwe na bimwe cyangwa imico y’umukobwa ntinyure umusore maze bikavamo kumubenga.
Izi ni zimwe mu ngaruka zigera ku mukobwa wihaye kujya kubana n’umuhungu bakundana mbere yo kubana yitwaje ko bakundana gusa,ugasanga yaramwizeye nk’umugabo we. Ariko kandi ibi biba ari uguta umuco n’ubwo bamwe babyita ibigezweho bigana imico y’abanyamahanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso simusiga bizakwereka I couple iri mu marembera.

Dore zimwe mu ngeso zishobora gutuma umusore atereta inkumi ikamutera indobo.