Zimwe mu mvugo urubyiruko rwadukanye muri iki gihe zishobora ku bagusha mu kangaratete

Muri iki gihe urubyiruko rwadukanye imvugo zidasanzwe bitewe n’ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibyo bumva ahantu henshi hatandukanye. Izi mvugo usanga akenshi ziba zifitanye isano n’ubuzima bwabo bwa buri munsi ndetse n’ibyo bahoramo banakora. Izi mvugo zifitanye isano n’ubuzima ziba akenshi zifite ibisobanuro bijyanye no korosha ubuzima cyangwa se kubucisha bugufi nyamara mu by’ukuri ubuzima butoroshye. YEGOB twifuje kubakorera urutonde rwa zimwe mu mvugo urubyiruko riharaje muri iki gihe zishobora kurukururira ibibazo mu gihe bakomeje kuzigenderaho.

1. Nta myaka ijana

Iyi niyo mvugo ya mbere urubyiruko rwinshi rusigaye rwariharaje muri iyi minsi. Abenshi bayikoresha mu rwego rwo kumvikanisha ko batazabaho by’igihe kirekire bityo bagakoresha ibyo bafite uyu munsi nk’abatazabaho ejo.

2. Nta gikwe

Iyi nayo ni imvugo ikomeje gukoreshwa na benshi mu kumvikanisha ko nta gahunda yo gukora ubukwe bafite. Bisanzwe bimenyerewe ko kuva na kera ubukwe buri mu mihango ikomeye y’umuco nyarwanda gusa abenshi biganjemo urubyiruko muri iki gihe bakomeje kuvuga ko nta bukwe bazakora ibi bikaba ari nko guca umuco.

3. Nta kurama kudapfa

Iyi nayo ni imvugo ikoreshwa mu rwego rwo kumvikanisha ko amaherezo y’umuntu ari urupfu ibi bigatuma bamwe babaho basa nk’abatariho kuko mu myumvire haba harimo ko nubundi amaherezo ibyo bavunikira bazabisiga ku isi.

4. Nta heza h’isi

Iyi ni imvugo ikoreshwa cyane mu rwego rwo kumvikanisha ko nta kiza kiri kuri iyi si. Ahanini ikoreshwa na benshi iyo bashaka gusesagura ibyo bafite kuko nubundi bavuga ko nta maherezo meza y’isi.

5. Kubaho ni rimwe mu buzima

Iyi nayo ni imwe mu mvugo ikoreshwa na benshi uyo bashaka gusesagura amafaranga bavunikiye aho bakoresha iyi mvugo mu kumvikanisha ko umuntu abaho inshuro imwe gusa (You Only Live Once).

6. N’indege irashya

Iyi ni imvugo ikoreshwa na benshi si urubyiruko gusa. Ikoreshwa iyo abantu bashaka kumvikanisha ko nta kidashira. Indege ni igikoresho cy’agaciro ko hejuru cyane, kumvikanisha ko ishobora gushya bihita bituma uwariwe wese yumva ko nta kintu kidashobora gushira.

7. N’ubwato burarohama

Iyi mvugo nayo ifitanye isano rya hafi n’iyavuzwe haruguru. Nayo ikoreshwa iyo abantu bashaka kumvikanisha ko nta kintu kitagira iherezo ko isaha n’isaha ikintu cy’agaciro umuntu atunze ashobora kukibura. Iyi mvugo iyo igiye mu buzima bwa buri munsi bw’umuntu ishobora gutuma asesagura ibyo yavunikiye.

 

Si izi mvugo gusa ahubwo hari n’izindi zitandukanye turimo kubategurira tuzazibagezaho mu nkuru zacu z’ubutaha.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Ubuzima busharira bwu Musore Ismael wigana Mwanafunzi

Uyu mugabo atwite inda amaranye imyaka 4| Yateye umugore inda iramugarukira| Akeneye ubufasha