Connect with us

urukundo

Zimwe mu mpamvu zituma umusore ahita azinukwa umukobwa baryamanye.

Published

on

Advertisements

Akenshi iyo umusore n’umukobwa bakundanye hanyuma bakagera igihe bakaryamana bakunze guhita bashwana. Gusa hari indangagaciro n’imyitwarire nk’umukobwa ukwiye kugira, zituma umusore akomeza kukubaha.

Ni ukwitwararika ibi bintu bine, abasakashatsi bagaragaje ko bituma umusore atongera kugukenera hafi ye iyo arangiye urubanza rwe.

1.Kwisuzuguza

Umukobwa wese muri we wumva ko ari umuntu ufite agaciro, ugomba kubahwa ntabwo ajya apfa kugwa mu mutego wo kumurarana ijoro rimwe ngo umucire nka shikarete ishizemo umutobe. Umukobwa ntabwo aba akwiye kwemera kuba igikoresho cy’umusore cyangwa umugabo ngo amuyobore nk’uyobora itungo ritazi ubwenge. Ahubwo agomba kwihagararaho kuburyo adakoreshwa ibitamurimo, ahubwo akajya inama n’umusore bagafatira hamwe umwanzuro kandi akirinda umwanzuro wazatuma yicuza.

2. Ntabwo mugira umwanya wo kumenyana

Nk’umukobwa iyo wiyemeje kujya mu rukundo ugomba kugira intego. Ugomba kugira umurongo ngenderwaho ugatumbira intego yawe, fiyansaye cyangwa ubukwe, ukirinda ikintu cyose kiri hanze y’inzira wahisemo. Umukobwa wese akwiye kwirinda guta igihe kuko ‘ubuto burashukana’.

Umwari akwiye gushaka amakuru ahagije ku musore umusabye ko bakundana, akamenya umuryango w’uwo musore, kuko ashobora kumubeshya ko ari umusore nyamara ari umugabo ufite undi mugore. Inzobere mu by’imibanire zivuga ko urukundo rufite intego rumara imyaka hagati ya 3 na 5.

3. Ntabwo uri umukobwa ashaka

Nta kinegu kirimo, mbere yo gutangira gukundana n’umusore ukwiye kumubaza umukobwa ashaka uwo ariwe ukumva niba muzahuza. Ugendeye ku gisubizo aguhaye ushobora kumenya niba muberanye cyangwa niba bitazakunda ukabivamo hakiri kare. Iyo utabigenzuye ngo ubihagarike kare, ushiduka igihe cyarakurenganye ukabihagarika urira, ubabaye kandi wakabaye warabivuyemo kare ukagenda utekanye.

4. Aba yageze ku ntego ye

Abasore bamwe bashukwa n’ikigare barimo, bagahigira kuzasambanya umukobwa runaka, bene uwo musore iyo amaze kugutesha agaciro ntabwo yongera kukwikoza. Bisaba umukobwa gushishoza no kumenya neza niba umusore umusabye kumusura mu nzu ye adakoreshwa n’ikigare cy’abasore cyangwa abagabo bagenzi be.

Advertisements
Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

urukundo

Menya imyitwarire ishobora gusenya urukundo burundu.

Published

on

Advertisements

Imyitwarire umuntu agira mu rukundo niyo iruha kuramba cyangwa gusenyuka. Igihe ukeneye kugumana n’umukunzi wawe, hari uburyo uba ugomba kwitwara bya buri munsi.

Niba ufite imwe muri iyi myitwarire, umenye ko ufite umwanzi uzirana n’urukundo ndetse uzarurimbura buke buke kugeza rurangiye ukabura umukunzi wari warahariye ubuzima bwawe.

1.Kudafuhira umukunzi wawe

Mu rukundo uba ugomba kwitwara nk’ufite ubutunzi bukomeye kandi ushaka kugumana nabwo bityo ukanyuzamo ugafuhira umukunzi wawe ariko bidakabije. Bituma uwo mukundana yiyumvamo ko agufitiye umumaro kuko kumufuhira bimwereka ko umukeneye. Gusa wibuke ko gufuha birenze ntampamvu nabyo bisenya urukundo. Ugomba kubyitwararika ukamwereka ko umukeneye ariko mu kinyabupfura.

2. Kutemera guhana umwanya

Kuba mu rukundo n’umuntu ntibivuze ngo muhorane buri gihe. Ni ngombwa ko buri wese agira igihe cyo kuba ari wenyine. Muhane umwanya buri umwe ahumeke anitekerezeho ni bura rimwe mu gihe runaka. Wirinde kumva ko niba agusabye kumureka akaba ari wenyine ari uko atakwiyumvamo, ahubwo umureke yisanzure. Guhora mwikubana bisenya urukundo mu ibanga kuko buke buke mugenda muhararukwana ukazisanga ntakidasanzwe akikubonamo.

3. Gushaka ikintu binyuze mu kwirakaza

Bamwe mu bakundana bajya bagira amakosa yo kuba agushakaho ikintu akibyimya ngo uzakimuhe aho kukigusaba. Ese uba wumva bizamutwara imbaraga zingana iki ngo amenye icyo ushaka utigeze uvuga ? Ikiza ni ugutanga ubutumwa bwawe mu kabiganiraho aho guceceka ngo umushyire mu mayira abiri ayoberwe impamvu wacecetse. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo mwagiranye akabazo umwe agahitamo kwirakaza mu gihe runaka nyamara siko gukemura ikibazo. Uwo ubikorera ageza aho akabirambirwa.

4. Kwihunza ikiganiro gikomeye

Rimwe na rimwe mujya mukenera kuganira ku ngingo ikomeye umwe akaba yahora abisubika kuko yumva iyo ngingo idatuma yisanzura, itamuha agahenge, cyangwa akumva atayikunze. Igihe cyose uba ugomba kugaragaza ubushake bwo kuganira n’umukunzi wawe cyangwa uwo mubana ku ngingo runaka. Iyo ukomeza kumwima umwanya bituma yibaza impamvu bityo urukundo rwanyu rugatangira kugana ahabi.

5. Guhora ubona ibintu nabi

Hari abantu badakunda umuntu uhora abona ko ibintu byose byarangiye. Buri gihe ntugire ikintu ubona mu buryo bwiza, aba akenshi bahora ari ba maganya ntiwakumva aho yashimye ikintu. Iyi myitwarire ntawe uyikunda, ntawifuza kuba iruhande rw’umuntu utagira ijambo ryamutera akanyabugabo. Niba witwara uko umenye ko ufite umwanzi w’urukundo uzarusenya gake gake mu ibanga.

6. Gushyira hanze agaseke mubikamo ibitagenda neza

Mu rukundo uba ugomba kubika ibanga ry’ibyo munyuramo uko byaba bimeze kose. Guhora uganira amakosa y’umukunzi wawe n’abo hanze ni amakosa akomeye. Ibyo igihe abyumvise bituma akubonamo umuntu udashobotse, utagira agatekerezo mbese wa biri hanze. Nta muntu rero wifuza gukundana n’umuntu utabasha gucunga umunwa we.

7. Kudohoka ku kwiyitaho

Igihe cyose uri mu rukundo uba ugomba gushyira imbaraga mu kwiyitaho. Niba umuntu agukunze abona umeze neza, ugira isuku, wambara neza, uba ugomba gukomerezaho aho kudohoka ngo wicupize. Uba ugomba kwereka umukunzi wawe ko ufite ubushake bwo gukomeza kuba mwiza umubereye. Bitabaye ibyo, azakuramo ake karenge.

8. Kugira ibirangaza byoroshye

Niba igihe cyose muri kumwe utabura ibyo uhugiramo umenye ko ntawe ubyishimira. Muhe akanya n’agaciro, ushyire terefone hasi, ukure izo nzara uri kurya mu kanwa n’utundi twose twakurangaza utureke. Hanga amaso urukundo rwanyu maze muganire utarangaye.

9. Kutamutega amatwi

Kuba babura baje imbere y’umukunzi wawe ni ikosa rikomeye. Itumanaho ni ingenzi hagati yanyu ku buryo niba muri kumwe ukeneye kugaragaza ko uhari. Wimuharira ikiganiro, wibuke ko kugira ngo ubashe gutanga ubutumwa bigendana no kubasha gutega amatwi.

10. Gutanga ibitekerezo by’ubwana

Niba muganira reka kuyobya ikiganiro ku ngingo runaka ngo ukimwerekezeho. Igihe cyose vuga ibintu bigaragaramo ko uri mukuru uganire nk’ufite ibitekerezo. Ibi bishoboka iyo mushaka kumvana bitari ugukomeretsanya cyangwa gucyurirana. Ntawe uzifuza kuganira n’umuntu w’imyaka 30 utanga ibitekerezo nk’iby’umwana w’imyaka 12.

11. Kutamenya gushimira

Ni byiza ko urukundo rwanyu rugira intego yo gukomera no kuramba. Kora uko ushoboye umukunzi wawe abone uburyo umushimira, uburyo kuba ahari ari ingenzi kuri wowe. Niba uri indashima ntazifuza kuhaguma, muhe impamvu ituma ahaba kubwawe.

12. Kwitega ibintu bidashoboka

Mu rukundo rwanyu mwikwiha intego zidasobanutse. Iyo zitagezweho kubera ko zidasobanutse bituma mutenguhana bigatuma mutsindwa. Ntawifuza guhora asezeranya ibidasohora, bitanashoboka.

Niba uri mu rukundo menya ko hari abanzi barwo batari rubanda ahubwo bari muri wowe. Kora uko ushoboye ibyo tukubwiye n’ibindi usanzwe uzi ubigendere kure ubone kubaka no gukunda ururamba.

Advertisements
Komeza usome

urukundo

Wari uzi ko abagore bakunda cyane abagabo babaca inyuma kurusha ab’indahemuka?

Published

on

Advertisements

Niba uri umugabo ukaba usambana n’abandi bagore, icyo wamenya ni uko umugore wawe atazigera areka kugukunda kubera iyo mpamvu.

Ubu bushakashatsi bwasanze abagore bake bahagarika urukundo bitwaje ko abagabo babo babaca inyuma atariyo mpamvu nyiri izina iba yabiteye ahubwo ngo biba byatewe n’igitutu bashyizweho n’imiryango yabo n’inshuti zabo ariko ku mutima baba bagikunda ba bagabo.

Impamvu ituma abagore bakomeza gukunda abagabo babo babaca inyuma ntabwo iramenyekana neza, gusa abagore babajijwe muri ubu bushakashatsi basubije ko ‘iyo babonye umugabo wabo akomeza gushakwa n’abandi bagore cyangwa abandi bakobwa bibibutsa umunsi wa mbere bahuye nawe’.

Jessica yagize ati “Niba ashobora kunsha inyuma bisobanuye ko akiri muri wa mukino, igihe cyose ankorera ibyo nkeneye nkunsha inyuma ntibyatuma mfunga umutima wanjye ngo muheze hanze yawo”.

Yongeyeho ati “Impamvu ishobora gutuma ntandukana n’umugabo wanjye kuko yanshiye inyuma ni igitutu cy’umuryango wanjye cyangwa kuba yanshiye inyuma ajya ku bantu nzi nabo banzi naho ibindi ni ibisanzwe”.

Dick Long wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi yavuze ko iyi miterere iri mu turemangigo (DNA) z’abagore bose, ngo ntacyo wakora ngo ubihindure nk’uko byatangajwe na Opera.com.

Yagize ati “Inama ngira abagabo ni ukudaca inyuma abo bashakanye ngo bajye ku muntu uziranye n’umugore wabo. Telefone zabo bakwirinda kuzifunga kugira ngo abagore babo bage babona amafoto n’ubutumwa bandikirana n’ abandi bagore, kuko bituma abagore babo bongera kubakunda bundi bushya.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Advertisements
Komeza usome

urukundo

Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko wafashwe n’ikibatsi cy’urukundo.

Published

on

Advertisements

Amwe mu marangamutima benshi bananirwa gusobanura hazamo URUKUNDO. Guhura n’umuntu mushya, yaba ari uwabahuje (ab’ubu babyita gutanga passe), mwaba mumenyaniye ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu ishuri no mu kazi, ukumva muri wowe hari ibyiyumvo bikuzamutsemo ndetse ukagira zimwe mu mpinduka wibonaho zidasanzwe, ni urukundo kandi ruza igihe rushatse, rugwa ku wo rushatse, rimwe na rimwe ugakunda ukarira, ubundi ukagirango urimo amadayimoni ndetse hakaba n’uwakubwira ko warwaye ikigatura.

Abahanga bagiye bakora ubushakashatsi bunyuranye nuko bahuriza hamwe ingingo zizakwereka ko koko wafashwe n’ikibatsi cy’urukundo kandi rwose koko umutima ukunda ntiwihishira.

Reka muri iyi nkuru tuvuge ku ngingo zirindwi zizakubwira ko burya nawe wamaze gukunda.

1. Ububabare buragabanyuka bwaba ubwo ku mubiri cyangwa mu ntekerezo.

Nubwo uba utazi ngo bizarangira bite ariko iyo urukundo rukiri rushyashya rutuma utumva uburibwe.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru the New York Times, bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Stanford University bwagaragaje ko urukundo ari umwe mu miti yarwanya ububabare kuko rutuma ubwonko butabasha kubwumva.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko ku bantu 40% barebye ifoto y’uwo bakunda byatumye batongera kumva uburibwe bworoheje (nko kuribwa umutwe cyangwa umunaniro, no kubabara mu nda) naho 15% byatumye batumva uburibwe bukomeye (nk’ubuza nyuma yo gushya cyangwa gukora impanuka idakabije cyane ariko nanone ikomeye).

2. Umera nk’umusinzi.

Burya nimusohokana wanywa rimwe ukumva ryakugezemo, riba rirengana ahubwo ni ibyiyumviro, amarangamutima biba bigusindishije.

Nkuko CNN ibivuga iyo uri mu rukundo hakorwa umusemburo wa oxytocin ku bwinshi nuko ukagutera kwisanzura, kwirekura ndetse no kudatinya ibi bikaba bikunze kuranga abatangiye gusinda. Abashakashatsi bo muri Birmingham university bagaragaje ko nubwo alukolo na oxytocin bitaba mu gace kamwe k’ubwoonko ariko inagruka zabyo kuwo biriho zirangana. Ndetse oxytoxin uko izamuka ituma ukora ibidasanzwe cyane cyane iyo uri hafi y’uwo wihebeye (uzabimenya neza hagize ikibi cyenda kumubaho uko ubyitwaramo).

3. Unanirwa kuvuga.

Uku kunanirwa kuvuga hazamo kudedemanga ndetse no gusobwa kuvuga bikanga, ukabura amagambo ukoresha. Niba wagirango biterwa na epinephrine burya wibeshyaga kuko ntiyizamura ahubwo ni urukundo rutuma bikubaho cyane cyane iyo uwo ukunda akugezeho agutunguye bikaba akarusho agusanze mu bantu benshi.

4. Ubira ibyuya

Nibyo iyo uwo ukunda akuri hafi mu biganza no mu birenge haratutubikana ndetse hari n’abatemba amazi pee.

Nkuko tubikesha Thenakedscientists.com urukundo rukora kuri monoamines ibi bikaba ibinyabutabire byohereza ubutumwa mu bice binyuranye by’umubiri nuko bigatuma aho umubiri urangirira (intoki n’ibirenge) habira ibyuya. Niba ushaka kumenya ko nawe rwamuzonze, nibikubaho uzamukore mu biganza wumve uko iwe bimeze.

5. Iyo umubonye bitunguranye uyoberwa niba umusuhuza cyangwa wiruka.

Wenda muhuriye mu nzira cyangwa se umubonye ahantu utacyekaga. Utangira kwibaza uti ese musuhuze nkomeze ibyanjye cyangwa nigendere n’ubundi ntiyambonye? Ibi wibaza ni ukubera urukundo rwakubujije amahwemo kuko rudahari ntiwabyibazaho.

Nkuko tubibona muri Cosmopolitan , urukundo rugushyira mu gihe kimeze nk’icya stress; mbese nka cya gihe ubona ugeze ku iteme ukibaza niba uryambuka cyangwa unyerera ukagwamo. Gusa hano tukugiriye inama jya ugenda umugwemo niyo mutatindana akanyamuneza uzahakura kazagusunika amasaha.

6. Nta gusonza

Bajya bavuga ngo abageni baba barebana akana ko mu jisho nuko bakibagirwa kurya. Si bo gusa burya n’undi wese waguye mu nyanja y’urukundo ibyo kurya nta gaciro biba bifite imbere ye aka ya ndirimbo ngo siribateri ntakirya ntakiryama asigaye atunzwe n’ifoto y’uwo akunda.

Urubuga eHarmony rugaragaza ko ibimenyetso bya mbere by’uko winjiye mu rukundo harimo ikizibakanwa kitazanywe n’ubundi burwayi ahubwo gitewe nuko ibitekerezo byibereye ahandi, ku wo wakunze. Niyo muri kumwe, kurya no kunywa nta gaciro mubiha ahubwo ibiganiro biba bihagije kandi mukumva muranyuzwe.

Ubu bushakashasti gusa igitangaje bwerekana koi bi bishobora gutera gutakaza ibiro ariko noneho bikongera ubushake bwo gukora imibonano kandi bigatera kurangiza bitakugoye.

7. Uruhu rwo mu maso ruracya

Iyo wageze mu rukundo usubira ibwana, isura igacya, wakisiga amavuta noneho akagufata. Erega n’iminkanyari iragabanyuka kuko uba uhora mu munezero. Ni ho bahera bavuga ko umukobwa wari waragumiwe iyo abonye umugabo ahita atemba itoto

Nkuko Self ibivuga, urukundo rutuma imiyoboro y’amaraso yaguka nuko intungamubiri ndetse na oxygen bigatembera neza kandi ku bwinshi bigatera umubiri guhorana itoto.

Advertisements
Komeza usome

urukundo

Amwe mu makosa akomeye abagabo/abasore bakwiye kwirinda gukora mu rukundo.

Published

on

Advertisements

Mu rukundo hagati y’umusore n’inkumi cyangwa umugabo n’umugore habamo byinshi binyuranye. Buri umwe agira uko arwerekana niyo mpamvu kugereranya umuntu n’undi bitaba byiza. Hari uwmva kurukwereka ari ukugusura kenshi undi akumva kurukwereka ari ukuguhamagara kenshi. Hari urukwereka agutembereza ahantu hahenze undi akarukwereka aguha impano za buri gihe.

Uko byamera kose nyamara burya abagabo hari amakosa bajya bakora mu rukundo batabizi, ndetse bakwiye kwirinda kugira atangiza umubano wabo n’abakunzi babo nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

1. GUKENERA KWITABWAHO CYANE

Ntawe kuri iyi si udakenera kwitabwaho nyamara iyo bigeze mu rukundo ugasanga umugabo niwe ugaragaza ko akeneye kwitabwaho kurenza umugore biba ari bibi. Muri kamere twaremanywe abagore nibo bakenera kwerekwa ko bitaweho, wowe mugabo icyo usabwa ni ugukunda umugore no kumwereka ko umwitayeho naho we asabwa kugukunda no kukubaha. Musore, wishaka ko umukobwa ariwe ugusohokana akakugurira, akaguha impano, nanabikora mureke abyibwirize.

2. IMPANO ZA BURI GIHE

Usanga akenshi umusore utangiye gutereta asohokana umukobwa ahantu hahenze, akamuha impano zihenze kandi za buri gihe, ngo yizeye ko aribwo ari bumufatishe. Ibi bizereka umukobwa ko wowe utifitemo icyizere, ko mu miterere yawe ntacyo ufite cyamukurura ahubwo uri kwifashisha ibintu bigurwa, kandi wibuke ko bishira. Ikindi uri kumwereka ubushobozi burenze ubwo ufite, niba umumenyereje kumujyana mu ihoteri y’inyenyeri 5, ubutaha numujyana muri mukubite umwice umenye ko azataha yagukatiye kuko azaba abona ko watangiye kumutesha agaciro cyangwa se uko wamwiyeretse atari ko uri.

Burya ushobora gushushanya akarabo n’ikaramu, wamutumira mugategurana ifunguro mukarisangirira iwawe. Mwanatemberera ahantu nko mu gashyamba mwitwaje akantu ko kunywa mukagasangirirayo, bigaragaza gusangira ubuzima. Ntitubujije abafite ubushobozi kubukoresha ariko zirikana ko urukundo nyarwo rutubakira ku byo utunze.

3. KUDATEGA AMATWI

Iri kosa rigonga abagabo hafi ya bose. Abagore usanga ikibazo bagira ari ukuvuga ko umugabo we atajya amwumva. Umugore niyo yakubwira ibiterekeranye akakubwira inkuru za mva he na njya he, usabwa kumutega amatwi kandi ukamwereka ko wakurikiye bitari ukwikiriza bya nyirarureshwa. Abagore bose siko bavuga amagambo angana rero niba uwawe yikundira kuvuga, mutege amatwi kuko kutamwumva ntibizamuhindura ngo areke kuvuga ahubwo bizazana agatotsi mu mubano wanyu.

4. KUBWIRIZWA

Hari abagabo usanga byose mu rugo babikora ari umugore ufashe umwanzuro, ngo aha ni ukubahiriza ubwuzuzanye. Mu gufata imyanzuro yose ireba urugo n’iterambere ryarwo bisaba guhuza 50/50 gusa akadomo ka nyuma kagashyirwaho n’umugabo kuko kugeza n’ubu niwe amategeko yemera ko ari umutware w’umuryango. Nyamara niba wigira ntibindeba, umwana yakubaza amafaranga y’ishuri uti baza nyoko, umukozi yasaba guhembwa uti baza nyokobuja, byereka umugore ko wihunza inshingano zawe mu rugo.

5. KUTAGIRA IGENAMIGAMBI

Abagore bakunda umugabo ufite indoto, ibyifuzo n’imigambi y’iterambere. Niba wowe mugabo ibyawe byose ari mbarubucyeye, uri kwangiza umubano. Gira gahunda, imihigo wiha kandi uharanire kuyigeraho. Nutsindwa rimwe cyangwa kabiri ntucike intege kuko n’imyaka ishobora gushira ukigerageza amaherezo bikemera.

6. GUHINDURA IBYO WITAGAHO

Iyo ugitereta usanga umukobwa ari we nyambere. Niwe uhamagara umwanya munini, niwe wandikira kenshi, mbese mu byo ukora byose niwe nyambere. Mwamara kubana ugasanga birahindutse, za mpano ntukizimuha, usigaye wibera mu kabari no mu mupira, mbese nyine wabaye nka wa wundi wavuze ati iyo wamaze gufatisha ifi ntiwongera kuyiha iminyorogoto, akirengagiza ko natayiha ya minyorogoto izapfa. Umubano ntukwiye guhindurwa nuko noneho wamugejeje iwawe, ahubwo kugirango uhamukomereze ahishimiye, urasabwa gukomeza kumugira nyambere nkuko byahoze.

7. KUTABAGARIRA URUKUNDO

Abagabo mukeneye kwibuka ko urukundo ari nk’ikinyabuzima. Ruravuka rugakura. Iyo udakomeje kurwitaho rurasaza rukanapfa. Umugabo w’umuhanga urukundo arurekera aha kabiri. Rurakomeza rugakura ntirusaze ahubwo rukiyongera. Umwana uvutse akaba indi mpamvu ituma rukura, umutungo wiyongereye, akazi kabonetse, mbese ikibaye cyose cyiza kikaberaho kurukuza. Umugore niyo yaba ashaje kumubwira ko umukunda ntibyamugwa nabi, kumukorakora, kumusoma, kumusohokana aracyabishaka kuko uri uwe nawe ni uwawe.

Advertisements
Komeza usome

urukundo

Ibizakwereka ko uwahoze ari umukunzi wawe (Ex)ashaka ko musubirana.

Published

on

Advertisements

Iyo umugore/umukobwa agifite ibyiyumvo k’uwo bahoze bakundana (Ex), ashobora kubigaragaza mu buryo butandukanye. Rimwe na rimwe, afata igihe cye kugira ngo amenye neza uko afata imyanzuro iboneye. Ariko, ibimenyetso byerekana ko ashaka kubona umukunzi we ni ibi bikurikira:

1. Akomeza kuvugana n’uwahoze ari umukunzi we:

Niba umugore wawe akomeje kohereza ubutumwa bugufi no kuganira n’uwahoze ari umukunzi we, gira amakenga kuko ntabwo yiteguye kumwibagirwa hakenewe icyakorwa ngo banoze umubano. Gusa hari igihe usanga abagore bamwe bakomeza kuvugana n’abahoze ari inshuti zabo kubera akamenyero cyangwa kubera ko batandukanye mu buryo butunguranye.

2.Abaza inshuti ze za hafi iby’umukunzi we wa mbere:

Niba umugore akomeje kugenzura uwahoze ari umukunzi we, abaza inshuti ze uko amerewe, biragaragara ko adashaka kumwibagirwa, birashoboka ko arimo agerageza kumenya niba yarashoboye guhindura page.

3. Ahora yiyibutsa ibihe byiza yagiranye n’umukunzi we wa mbere:

Aramushotora ku mbuga nkornyambaga amwereka ko amerewe neza ariko ahanini aba agira ngo yumwe ko mugenzi we akimukeneye ndetse iyo bikabije arekura amarangamutima ye akerura akavuga ko agikunze uwahoze ari umukunzi we.

Ese noneho ni gute wamenya ko umugabo wawe ashaka kongera kwigarurira umutima w’uwahoze ari umukunzi we?

Iyo umugabo ateganya guhura n’uwahoze ari umukunzi we, abigaragaza akoresheje ibimenyetso byinshi:

1. Abigaragariza cyane ku mbuga nkoranyambaga:

Ashishikazwa no gusoma inyandiko ze, agakanda kuri za “like”. Ashobora kuba arimo kuneka cyane ku mbuga nkoranyambaga, agerageza kumwumva, ibi rero nubibona uzamenye ko mu by’ukuri, aracyamukunda kandi asa nk’utiteguye kumwibagirwa.
Amwoherereza ubutumwa bugufi mu ibanga rikomeye: Yemera kwishyira mu byago akamwandikira ashaka kumwereka ko agihari kandi amwitayeho.

2. Ashobora guhora yinyuza aho yahuriraga n’umukunzi we:

Akora uko ashoboye agasohokera aho bakundaga gusohokera ahanini atekereza ko ku bw’amahirwe ashobora kongera kumubona.

3. Amubwira ko amukumbuye:

Iyo umugabo yatuje akanwa ke akabwira uwahoze ari umukunzi we ko amukumbuye, iki ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko ashaka gusubirana na we.

Advertisements
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks