Connect with us

urukundo

Zimwe mu mpamvu udakwiye kugirana umubano udasanzwe n’uwo mwigeze gukundana

Published

on

Akenshi iyo abantu bakundana bagatandukana usanga bagerageza kuba bakomeza kuba inshuti zisanzwe kuko baba batekereza ko nk’abantu bakundanye badakwiye gutandukana burundu.

Ni byo koko abantu bigeze gukundana ntibakwiye kuba abanzi, ariko nanone ntibakwiye kugirana ubundi bucuti cyangwa umubano udasanzwe kuko bishobora kubakururira ibyago byinshi aho kubageza ku byiza.

Urubuga Elcrema rusanzwe rutanga inama zitandukanye ku bijyanye n’urukundo rwagerageje kudukusanyiriza zimwe mu mpamvu udakwiye kuba inshuti n’uwahoze ari umukunzi wawe.

1.Bituma utangira gutekereza ko mwasubirana

Burya akenshi iyo wifuje gukomeza uri inshuti n’uwahoze ari umukunzi wawe ni uko uba ufite icyizere ko uwo mubano mufitanye ushobora gutuma mwongera mugasubirana.

Gutekereza gutya ariko ntibikwiye kuko iyo gusubirana bitabayeho urushaho kubabara.

2.Ibyiyumviro uba ufite ntibyatuma mubana neza

Burya inshuro nyinshi nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga uba ufite agahinda n’ibitekerezo bibi nk’uburakari, kumva wahemukiwe, umujinya ndetse rimwe rimwe ukumva wakwihorera.

Umubano cyangwa ubushuti rero ntibishobora kubakirwa ku bitekerezo nka biriya ndetse ni yo byabaho ntibishobora kuramba.

3.Uzababara kurushaho naramuka abonye undi mukunzi

Kimwe mu bintu bibi ushobora guhura na byo igihe ufitanye ubucuti n’umuntu mwigeze gukundana ariko nyuma mugatandukana ni ukumubona yatangiye gukundana n’undi muntu.

Iyo abonye undi mukunzi bituma wumva udatekanye ndetse ukumva urushijeho kubabara, akenshi utangira kwibuka uburyo mwakundanye, ukuntu mwatandukanye maze ukarushaho gushengurwa n’agahinda.

4.Bituma wibagirwa impamvu mwatandukanye

Kimwe mu bintu bishobora kukubaho igihe ugiranye umubano udasanzwe n’umuntu mwigeze gukundana ni ukwibagirwa impamvu mwatandukanye ahubwo ugakomeza kumubona nk’aho mukiri kumwe.

Rimwe na rimwe ushobora no gutangira kwishinja ko ari wowe watumye mutandukana kandi wenda atari wowe byaturutseho ahubwo ari we wabiteye.

5. Ukeneye gukira igikomere no kongera kwiyubaka

Ni koko gutandukana n’umukunzi birababaza ari na yo mpamvu ukeneye umwanya uhagije ngo ukire icyo gikomere.

Gukomeza guhura na we rero bituma udakira vuba kuko uko umubonye bikwibutsa byinshi ku mubano wanyu ndetse no kuba wafata undi mwanzuro bikakunanira.

Ntukwiye kuba inshuti na we rero niba ukeneye gukira ibikomere wasigiwe no kuba mwaratandukanye ndetse ukaba ushaka kongera kwiyubaka no kugira indi ntambwe utera mu buzima.

SOURCE: IGIHE

Advertisement
Comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!