in ,

Zidane yatabaye Neymar mu kibazo cy’ingutu kimaze iminsi kimwugarije

Barcelona's Neymar reacts during their Spanish first division "Clasico" soccer match against Real Madrid at Camp Nou stadium in Barcelona, March 22, 2015. REUTERS/Albert Gea - RTR4UF5Q

Rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelone, Neymar amaze iminsi yibasirwa n’abantu ku buryo bukomeye kubera imyitwarire ye mu kibuga aho benshi bakomeza kumushinja ubwirasi ndetse n’agasuzuguro gakabije.

Résultat de recherche d'images

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko rero akaba azira ubuhanga bwe aho amacenga ye ntagereranywa benshi bayafa nk’agasuzuguro ku bakinnyi baba bahanganye ku buryo ndetse rimwe na rimwe n’abakinnyi bagenzi be bo mu ikipe ya Fc Barcelone bajya bashwana bapfuye icyo kintu.

Ku munsi w’ejo rero Neymar akaba yarabonye umutabazi uwo akaba ari ntawundi utari Zinedine Zidane umutoza w’ikipe ya Real Madrid.

Mu kiganiro Zidane yagiranye n’abanyamakuru akaba yasobanuye imikinire ya Neymar agira ati : “Uburyo Neymar akina ntago ari agasuzuguro cyangwa se ubushotoranyi. Buri wese akina football mu buryo abyumva, Neymar we rero akaro ibintu benshi batabasha, batanatekereza ko bibaho. Muzamwibarize, gusa njye mbona ibyo akora Atari gushaka gusuzugura abandi cyangwa se kubiyenzaho.”

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0

18 Adorable Animals Who Will Take Your Mind Off Of Things

Waba uzi amateka ya Premier League? (Dore uduhigo n’udukoryo byayiranze)