in

Zari yiyamye abamwibasira kubera umugabo basigaye bakundana.

Umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yihanije abakomeza kumwibasira kubera umugabo basigaye bakundana nyuma yo gutandukana na Diamond.

Zari Hassan uzwiho gukunda kwiyama abamuvuga nabi, mu masaha macye ashize yasubije abantu bamubwiraga ko urukundo arimo ruzarangira arira maze agira ati ”Ese niyo rwarangira ndira amarira ni ayawe cyangwa ayanjye? Ese ntinye gukunda kuko mfite ubwoba ko bizarangira nabi? Abantu mwanga kubona abandi bishimye gusa njyewe n’umukunzi wanjye tumeranye neza ibindi muvuga ntibitureba”.

Yongeye kandi asubiza abamubwiraga ko uwo mukunzi we atamukunda ahubwo ko amukurikiranyeho amafaranga maze Zari agira ati ”Kuki mwumva ko abantu bose banzaho bakurikiranye amafaranga? Wasanga nawe ayandusha kuko ntimumuzi. Murekere aho kumuvuga nabi kuko birambabaza kubona ukuntu muri kumusebya”.

Zari The Boss Lady yasoje abwira abakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga ko bakwiye kureba ibibareba kuko we ibyo bamuvuga ntacyo bimubwiye. Si ubwa mbere uyu mugore yakwihaniza abamuvuga nabi ku mbuga nkoranyambaga kuko usanga akenshi ari guterana amagambo nabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu ukwiye kuzirikana niba ushaka kubyara umwana uzazana umunezero mu muryango.

Nabonye undi musore dukundana|Afite ikofi ni mwiza|Young Grace yashimagije umukunzi we.