Connect with us

Hanze

Zari yapfushije umugabo wabo mu buryo bw’amayobera.

Published

on

Umuvandimwe wa Ivan Ssemwaga, wari umugabo wa Zari Hassan yapfiriye muri Afurika y’Epfo mu cyumba cya Hoteli yari acumbitsemo, ndetse urupfu rwe rukaba rwabaye amayobera.

Inkuru y’urupfu rwa George Ssemwanga Pinto wari uzwi ku izina rya Sir Pinto, mukuru wa Ivan Ssemwanga wapfuye umwaka ushize, yamenyekanye ku wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2018. Umurambo we wasanzwe mu cyumba cya Hoteli i Pretoria, aho yari acumbitse, icyamwishe kikaba kitaramenyekana nk’uko tubikesha TUKO.

Edwin Lutaaya yigeze kugaragara arimo kogana na Zari ,bivugisha benshi.

Sir Pinto yari asanzwe ari umushoramari muri Uganda, yari umuyobozi w’uruganda ‘Sir Pinto Distributors Ltd’ rukora ibiribwa n’ibinyobwa.Iby’urupfu rw’uyu mukuru wa Nyakwigendera Ivan Ssemwaga, rwamenyekanye mu gihe na mubyara wabo witwa Edwin Lutaaya, ngo arembye cyane mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo.


Uyu Edwin Lutaaya yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yagaragaraga ari muri pisine hamwe na Zari Hassan wari umugore wa Ivan, bakaza gutandukana aribwo yahise abana n’umuhanzi Diamond Platnumz.Zari Hassan akomeje kubura abantu bo mu muryango, aho muri Gicurasi umwaka ushize yapfushije umugabo we Ivan Ssemwaga babyaranye abana batatu, nyuma y’amezi abiri gusa, apfusha nyina, n’umugabo wabo akaba apfuye ndetse na mubyara wabo, akaba arembye bikomeye.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!