Connect with us

Hanze

Zari yahishuye ko agiye guhemukira umwana we kubera Wema Sepetu.

Published

on

Umunyamideli Zari Hassan yatunguye benshi mu bafana be,ubwo yahishuraga ko agiye guhemukira umwana we w’umukobwa witwa Tiffah maze ntazitabire ibirori by’isabukuru ye y’amavuko byateguwe na Diamond ngo kuko mu bo uyu muhanzi yatumiye harimo na Wema Sepetu bahoze bakundana.

Mu butumwa Zari yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018 yifashishije urukuta rwe rwa Snap chat yashizeho ikanzu y’uriya mwana we w’umukobwa maze yandikaho amagambo avuga ko ashobora kutazagara mu birori bya Tiffah biri gutegurwa muri iyi minsi iri imbere.Benshi bakimara kubona ubu butumwa bwa Zari bahise babihuza n’amagambo uyu mugore aheruka gutangaza ,ubwo Diamond yavugaga ko yateguye abantu 30 bo muri Tanzaniya bazajyana nawe muri Afurika y’Epfo mu birori by’isabukuru y’umukobwa we, ndetse ko Wema Sepetu nawe ari mu bazabyitabira.

Zari yatangaje ko ashobora kutaboneka mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Tiffah.

Zari akibyumva yahise abyamaganira kure ndetse avuga amagambo akakaye, aho yavuze ko adakeneye Abanyatanzaniya mu rugo rwe.Yagize ati:”Sinkeneye abantu bazaza kunyanduriza inzu.Muzagume iwanyu.”

Kuba Zari ashaka kutazagaragara muri biriya birori ,byatumye benshi bakeka ko adashaka guhura imbonankubone na Sepetu,dore ko nk’uko bizwi nta na rimwe uyu mugore yigeze asiba mu birori by’isabukuru y’abana be, ariko kuri iyi nshuro akaba agiye kubiterwa n’ubu butumire bwa mukeba we basanzwe barebana ay’ingwe.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar