Connect with us

Hanze

Zari yahaye impanuro zikomeye mukeba we ushaka kuroga Diamond ngo amukundwakaze.

Published

on

Umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond bagatandukana kubera guheheta k’uyu muhanzi,yahaye impanuro zikomeye mukeba we, Hamisa Mobeto umaze iminsi avugwaho gushaka kuroga Diamond ngo arusheho kumukundwakaza maze amubwira ko adakwiriye kwingingira umugabo kumurongora.

Uyu mugandekazi uri mu bagore bafite uburanga burangaza benshi muri aka karere k’ibiyaga bigari, yabwiye uwahoze ari mukeba we Hamisa Mobeto kuri Instagram ye ko yarekera aho kwirirwa yihambira kuri Diamond ahubwo yakagombye kwishyira mu mwanya mwiza watuma uyu muhanzi ariwe umwinginga.

Mu magambo ye, Zari yagize ati :”Ntugahe umuntu uburenganzira bwo kuguhitamo wowe n’undi muntu.Niba ataguhisemo wowe ihitiremo kwigendera ntuzarebe inyuma.Shaka ahantu heza ujya wishimiye ntugire uwo uha ibisobanuro kuko urugendo ni urwawe ubwawe.Nta muntu wakumva amahitamo yawe uretse wowe ku giti cyawe.Nta kindi nkwifuriza uretse urukundo muvandimwe wanjye wo muri Tanzania.Ihanagure amarira ushake igisubizo.”

Hamisa yakomeje kwihambira kuri Diamond kuva babyarana umwana.

Ibi Zari abikoze ashaka kwibutsa Hamissa Mobeto watumye Diamond amuca inyuma bakaryamana ko bidakwiriye ko akomeza kwihambira kuri Diamond ahubwo akwiriye gushaka undi mugabo umwitayeho.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!