Hanze
Zari Hassan yacyuriye Tanasha Donna ko inzara ariyo yamukuye iwe ikamujyana kwa Diamond Platnumz

Mu minsi ishize nibwo amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Tanasha Donna yagiye gusura Diamond Platnumz babyaranye umwana ndetse abenshi batangiye gukeka ko baba bagiye kongera gusubirana. Aya makuru yageze no kuri Zari Hassan maze nawe agira icyo abivugaho. Inkundura y’abafana ba Diamond Platnumz niyo yatumye Zari Hassan amenya ko Tanasha Donna yagiye gusura Diamond Platnumz muri Tanzania.

Tanasha Donna
Nyuma yuko Zari Hassan amenyeko Tanasha Donna yavuye mu gihugu cya Kenya agiye muri Tanzania gusura Diamond Platnumz yamugeneye ubutumwa bwiganjemo ubwo kumucyurira ko inzara ariyo imukuye muri Kenya ikamujyana muri Tanzania kwa Diamond Platnumz. Nubwo ibi byose byavuzwe ariko Diamond Platnumz abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto agaragaza ibyishimo yatewe no kongera kubona umuhungu we, Naseeb Jr.


Diamond Platnumz yagaragaje ko afite ibyishimo byo kongera guhura n’umuhungu we Naseeb Jr.
Si ubwa mbere biba ko umugore wabyaranye na Diamond Platnumz ajya kumusura iwe muri Tanzania dore ko na Zari Hassan yagiyeyo ndetse akanajyanayo n’abana be, Princess Tiffah ndetse na Nillan, nyuma y’imyaka isaga ibiri badahura. Aha hari mu Ugushyingo mu mwaka ushize wa 2020. Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga abantu bibaza niba aba bombi baba bagiye kongera gusubirana gusa igihe cyarageze Zari Hassan n’abana be basezera Diamond Platnumz baritahira.

Zari Hassan yajyanye Tiffah na Nillan gusura Papa wabo
-
Imyidagaduro21 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro11 hours ago
Hamenyekanye impamvu Kimenyi Yves yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Uwase Muyango igitaraganya
-
Imyidagaduro18 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
inyigisho20 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.
-
Izindi nkuru2 days ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Inkuru rusange7 hours ago
Ibyo wamenya kuri uyu mwana utangaje wapimaga ibiro 200 afite imyaka 10 y’amavuko gusa.
-
inyigisho8 hours ago
Bimwe mu bintu ukwiye kwirinda gukora niba udashaka kuzana umwuka mubi mu rugo rwanyu.
-
Izindi nkuru2 hours ago
Umukobwa ukiri muto yapfuye ubwo bamutunguraga bamwifuriza isabukuru y’amavuko.