Connect with us

Hanze

Zari Hassan yongeye guhishura agahinda gakomeye yatewe na Diamond Platnumz.

Published

on

Umunyamideli w’Umugandekazi Zari Hassan yongeye gutangaza byinshi ku mubano we na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we,ndetse anavuga uburyo yemeye kwicisha bugufi kubera we ariko bikarangira amuharitse abandi bagore,ibintu byamuteye agahinda gahora kamushengura umutima.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo yatangiye avuga ko yatewe agahinda n’uburyo yitanze uko ashoboye ngo urukundo rwe na Diamond rukomere ariko uyu muhanzi ntabyiteho.Yagize ati:”Natanze byose ,natanze byinshi.Njye niyumvagamo urukundo rwinshi,ndetse nemera kwicisha bugufi imbere yawe ariko ntibyakubujije kunca inyuma.”


Zari yakomeje atangaza ko yagiye yumva kenshi ko Diamond asambana n’umunyamideli Hamisa Mobetto,akabyita ibihuha gusa ngo aza kubyemera ubwo Mobetto yabyaraga. Ati:”Nagiye mbyumva kenshi nkabyirengagiza gusa naje kubyemera ubwo yabyaraga.Gusa Diamond yakomeje kubihakana ndetse ajya kuri Radiyo avuga ko Se w’umwana azamenyekana kandi yari azi neza ko uriya mwana yari uwe.Njye nababajwe n’uburyo yagiye azana abagore mu nzu yacu sinabona uko mbisobanura.”

Yongeyeho ati:”Yakagombye kuba yarambwiye ati’uri muri Afurika y’Epfo,Njye ndi muri Tanzaniya,hari ikibazo cyabaye’ibyo byari kuba ibyiza rwose iyo abimbwira mbere.”

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!