in

Zari Hassan yaciye agahigo gakomeye kamugize umugore wa kabiri muri Afurika y’i Burasirazuba.

Umuherwekazi Zari Hassan ukomoka muri Uganda ariko akaba yituriye muri Afurika y’Epfo yaciye agahigo ko kuba umugore wa kabiri muri Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ukurirwa n’abantu benshi kuri instagram .

Uyu mugore w’abana batanu, nyuma yo kuzuza abamukurikira kuri Instagram miliyoni 9, yashimiye aba bakunzi be aho yavuze ko ari ingenzi kuri we.

Ati”ibyo mukora byose, abo muri bo bose, nzahora nshimira ko mwaje mu buzima bwanjye. Mwarakoze kuba mu muryango w’abantu miliyoni 9 bankurikira.”

 

Zari Hasasan akaba yabaye umugore w’icyamamare wa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram, ni nyuma y’umukinnyi wa filime w’umunyakenya, Lupita Nyong’o nawe ukurikirwa n’abantu miliyoni 9 n’ibihumbi birenga 30.

Kugeza ubu uza ku mwanya wa 3 ni Wema Sepetu umukinnyi wa filime muri Tanzania wanabaye nyampinga w’iki gihugu wa 2006, ubu akurikirwa na miliyoni 8 n’ibihumbi 600.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mrs World 2020 wakomerekeje uwagombaga guhabwa ikamba agahita afungwa yafashe icyemezo kigayitse.

Musore, iyi myitwarire nuyibona ku mukunzi wawe uzamenye ko yakwishimiye cyane ntakabuza.