in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Yvette

Amazina

Yvette ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, risobanura ikimera cyitwa ‘yew’ cyangwa rigasaobanura umurashi ukoresha umugozi.

Bimwe mu biranga ba Yvette

Ni umuntu wumva yayobora ndetse akayobora n’ababyeyi be, iyo agize amahirwe akaba ari umwana wa mbere mu muryango (imfura),abibyaza umusaruro abandi bose bakagendera ku buyobozi bwe.

Ahora ari mu myanya y’imbere ndetse ariwe ugaragara mu byo akora.

Ni umuntu ugira ikinyabupfura ku buryo ahora yumva yaba urugero ku bandi cyangwa yifuza ko bamureberaho.

Ni umunyakuri, wiyubaha kandi udakunda ubuzima buhenze.

Iyo ari kumwe n’abantu atiyumvamo,Yvette ashobora kwitwara nk’umuntu usuzugura.

Ni umuntu utihanganira gutsindwa kandi niyo akiri umwana aba azi gushyira mu gaciro.

Akunda kuba mu buyobozi no gushingwa imirimo runaka akaba ariwe ibazwa,akunda gukundwa no kugaragarizwa urukundo ndetse no gushimirwa.

Yvette azi gukunda, ni umuntu uri wita ku bantu. Akunda kuba yakundana n’umusore woroshya ubuzima kandi umugaragariza ko ahora amwitayeho.

Mu kazi aritanga akagakorana umwete kandi ni umunyembaraga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Vianney

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Vincent