in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Yves

Amazina

Yves ni izina rifite inkomoko mu gi Celte risobanura igiti kinini. Hari naho risobanura umuntu urasa akoreshje umwambi.

Bimwe mu biranga ba Yves

Ni umuntu ugira umutima woroshye, ugira impuhwe, ugira ibakwe akagira n’ishyaka mu byo akora.

Ni umuntu uba uziko ari mwiza nawe akambara neza kandi akabigendera ngo agaragare neza mu bandi.

Usanga nubwo yiyemera ajya yumva afite kutiyizera muri we ariko kuko usanga azi kwisanisha n’ubuzima agezemo agerageza kubaho neza aho yaba ari hose.

Yanga akarengane haba uwamurenganya cyangwa uwarenganya abandi.

Yves agira umujinya, nubwo udatinda ariko aba ari umuranduranzuzi.

Akunda kwiga amasomo yo gushyira mu bikorwa, ibyo kuvuga ntabikozwa.

Abantu baba bamuziho kwirwanaho ariko kandi banamuziho kuba umuntu wiyemera bya cyane.

Ashimishwa no kugendana n’abandi, kugira inshuti nyinshi no gukina imikino itandukanye.

Mu rukundo nta bikabyo byinshi ashyiramo kuko akenshi aba yumva atiyizeye ariko ntibituma acika intege arakomeza agahatiriza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Violette

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Yvonne