NdabikunzeNdabikunze

Yavuye mu ndege yanga gusiga umukunzi we, Miss Naomie| Urukundo rwacu muzajya murwiga mu bitabo| Kadaffi Pro

Hashize iminsi mike tubabwiye inkuru yuko umusore witwa Kadaffi Pro wamamaye ku kazina k’umukamezi wakamejeje yatangaje ko ari mu rukundo na Miss Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020. Ni mu gihe uyu mukobwa yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na Kadaffi Pro.

Kadaffi Pro na Miss Nishimwe Naomie

Nyuma yuko Naomie ashyize hanze iyi foto ye ari kumwe na Kadaffi Pro, benshi mu bayibonye bahamije ko aba bombi bari mu rukundo ndetse na Kadaffi yakomeje kubihamya mu biganiro bitandukanye yagiye akorana n’ibitangazamakuru binyuranye.

Mu kiganiro Kadaffi Pro yagiranye na THE CHOICE LIVE yavuze ko kuri ubu urukundo rwe na Naomie ruri ku rwego rwo kwigwa ku bitabo kuko abona ari urw’intangarugero. Ni mu gihe uyu musore yari amaze kuvuga ko afashe icyemezo cyo kureka guherekeza mugenzi we Papa Cyangwe babana muri Rocky Entertainment maze agahitamo kugumana n’umukunzi we, Naomie. Kadaffi yagize ati « Oya, mpisemo kuva mu ndege mbonye ntasiga Naomie wanjye ».

Uyu musore usanzwe umenyereweho amagambo yo gutwika yavuze ko nubwo atajyanye na Papa Cyangwe ngo azamufotorere muri Tanzania, aho agiye gufata amashusho y’indirimbo ye nshya, umukamezi ufotora Diamond Platnumz ariwe uzamufotora akoherereza amafoto Kadaffi Pro nkuko nawe yabimukoreye mu gihe Diamond Platnumz yarari mu Rwanda.

Kadaffi Pro ni umwe mu bakamezi ba mbere bakomeye hano mu Rwanda

 Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020)

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

150 Points
Upvote Downvote

Mr Eazi agiye kubaka mu Rwanda

Umuhanzi Jason Derulo n’umukunzi we bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura yabo