Connect with us

Ubuzima

Yatewe inda afite imyaka 16 ashyirwa ku nkeke n’ababyeyi bituma ajya mu buraya(Biteye Agahinda)

Published

on

 Gihozo (izina ryahinduwe), utuye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ni umukobwa wemeza ko yatewe inda afite imyaka 16 ariko ababyeyi be bagahita bamwirukana, bituma atangira kujya yicuruza kugira ngo abone ikimutunga we n’umwana we.

Mu kiganiro  yavuze ko abayeho nabi bitewe n’uko ubu asigaye yikodeshereza nyuma y’aho ababyeyi be bamuhaye akato bakamwirukana.

Uyu mwana avuga ko yatewe inda n’umusore uvuka mu Karere ka Rubavu wari waje gutemberera i Kigali, ku buryo bimutera agahinda cyane, kuko umwana we atigeze amenya se.

Yemeza ko kugira ngo uwo musore amutere inda, yamushukishije inzoga bituma baryamana atabyiteguye.

Ati “Njye twarahuye mvuye kuvoma ambwira ko ankunda ansaba kuzamusura, ubwo hashize iminsi njyayo ari kunywa inzoga bita nguvu, ampaho ndayanga noneho arampendahenda ndemera, nibwo nabaye nk’utaye ubwenge nza gushiduka yabirangije.”

Akomeza avuga akimenya ko atwite yatangiye kugira ubwoba, abibwiye ababyeyi be baramwirukana.

Ati “Nkibura imihango nahise menya ko yanteye inda mbibwira mu rugo, ariko papa ahita anyirukana njya kwa mushiki we na we angurira mituweli gusa, ahita anyirukana ngo ntazigisha abana be ingeso mbi.”

Kuva ubwo yatangiye kuba mu buzima bubi cyane, bituma ajya mu buraya kugira ngo ajye abona ikimutunga we n’umwana we.

Yavuze ko n’ubwo yicuruza, abikora atabikunze ahubwo ari ukugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu n’ayo guhahisha kuko umwana we akeneye byinshi kandi akiri muto.

Uyu mukobwa umaze kuzuza imyaka 18, arasaba abagiraneza kumufasha kugira ngo ave mu buraya yagiyemo atabigambiriye.

Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibindi bibazo byinshi kurushaho.

Mugahinda kenshi n’akababaro.

src: igihe

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar