in

Yasambanaga n’abagabo barenga 10 ku munsi umwe none ubu yakiriye agakiza

Nyiramugisha Peninah uvuka mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko yakoreye Satani mu buryo bugiye butandukanye aho yakoze n’uburaya imyaka myinshi aryamana n’abagabo barenga 10 ku munsi umwe.

Uyu ni umubyeyi w’abana bane, avuga ko ashima Imana kandi ko ari umukristo ukomeye kuko Imana yamukoreye ibitangaza mu buzima bwe bwari bwarazimiriye mu isi iyoborwa na Satani.

Kera uyu mubyeyi afite imyaka 14 yakoraga umwuga w’iburaya, aho avuga ko yananiye iwabo mu muryango wari ucyijijwe akigira mu yindi mico mibi idahesha Imana icyubahiro.

Peninah avuga ko Satani yamutwaye afite imyaka 14 akamujyana mu mwuga w’uburaya aho yasambanaga n’abagabo icumi ku munsi maze akarenzaho kunywa itabi ry’urumogi.

Akomeza avuga ko icyaha cyose kibaho yagikoze uretse icyaha cyo kuroga umuntu no gucuragura, ashimangira ko yanywaga urumogo wanywa mu minsi ine, we akarunywa mu minota mike cyane.

Peninah amaze kugira imyaka 16, yatangiye kujya ajya kuraguza ahantu hitwa inyamucucu ku mupfumu, aho avuga ko yari agiye kujya gushaka amahirwe yo kujya akorera amafaranga menshi cyane mu buraya. Icyo gihe ngo yanywaga amacupa arenga icumi y’inzoga.

Peninah yakomeje kuba muri ubwo buzima kugeza igihe yaje kwakira agakiza, aho avuga ko yagiriwe amahirwe agarurwa mu buzima bushima Imana.

Kugeza ubu Nyaramugisha Peninah ni umukozi w’Imana ufite amateka ababaje kandi akaba atambutsa ubwo butumwa mu rusengero. Ubu afite abana bane.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nel Ngabo – Fresh (visualizer)

Indirimbo barayitwitse koko! Ubwiza bw’aba Miss bagaragaye mu ndirimbo nshya ya Nel Ngabo