in ,

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya mbere )

Mu inkuru ndende y’urukundo  dukesha Makuruki ivuga ko Ku gicamunsi izuba rirenga ISIMBI Raissa yari abyutse yicaye ku buriri mu cyumba cye yabagamo cya 201 muri School of Finance and Banking (SFB) kuri ubu isigaye ari kaminuza nkuru y’urwanda ishami rya Gikondo (CBE) .Uyu mukobwa yari abyutse yumva asa n’ufite icyo abura, ndetse yasaga n’ufite umunaniro mwinshi no gucika intege cyane.

2f2c3b7c7db6e399ac6593a76f31b6f5_photodune-2649610-bathroom-woman-s-980-c

Mu gihe akigira inama yo kujya mu rwogero ngo yumve ko yagarura agatege, nibwo yumvise umuntu akomanga ku muryango we, maze afata akenda akinga mu gituza yerekeza ku rugi kureba ukomanga. Ageze ku muryango yasanze ari HAKUZIMANA Mateso ukomanga n’ubwuzu bwinshi aramuhobera amuha ikaze ni uko Raissa mu kajwi gatuje ati “Musanze ngiye koga muraba mwihanganye turaganira mvuye mu bwogero!” Mateso ati:”nta kibazo rwose.” Ni uko Mateso afata igitabo cyari ku meza hafi aho asigara asoma dore ko yari umuhungu ukunda gusoma cyane.

Isimbi amaze kujya mu rwogero Mateso yasigaye atekereza ubwiza bw’umwari yarebaga imbere ye uteye neza, w’imibiri yombi, wamurebaga icyoroshye, mbese w’amenyo y’urwererane, ufite utubere tw’imitemeri, mbese kuri we yabonaga Raisa afite ubwiza buhagije nk’aho yahisemo uko aremwa kuko yari mu bakobwa bake mu gihugu watorera guhagararira abandi mu bwiza! Ariko n’ubwo yari mwiza gutya ku mubiri, umutima we wari ikirenga kuko ingeso ze zoze zari nta makemwa. Mu by’ukuri yari umwari ufite umutima mwiza utagereranya n’uwundi wese muri iyi si.

Nyuma y’umwanya utarambiranye ISIMBI aba aragarutse avuye koga asanga Mateso atigeze asoma n’ipaji imwe y’igitabo ahubwo yasigaye yitekerereza ubwiza bwa ISIMBI yahoze abona, dore ko nawe yari yamwiciye umutima ubwo yambaraga igitambaro cyo kogana (essuie-main) uwo musore yitegereza ubwiza bwe neza. ISIMBI amaze kwihanagura niko kubwira Mateso muri ka kajwi ke gatuje cyane gasa nakenda gusarara ati “Wamfashije ukansigira amavuta mu mugongo ko hajya hangora kuhasiga sha Mate?”

Mateso ati: “Ahubwo se ni mu mugongo gusa?” Maze Isimbi aramwenyura n’inyinya nziza ati:”n’ahandi nushaka uhasige!” Ni uko Mateso atangira gusiga amavuta ku mubiri w’uyu mwari utagira uko asa maze atangira gutwarwa sinakubwira, arahindura asiga no mu gituza, nyuma y’akanya gato ibyari ugusiga amavuta byavuyemo ibindi!Sinakubwira agasume bajugunya hasi bahita bajya mu buriri ubwo barasomana biratinda!Haciye akanya ISIMBI wari wambaye ukuri usibye akambaro k’imbere hasi yari asigaranye, yahise akuramo ishati ya Mateso ubwo bose basigara bambaye ubusa hejuru! Ni uko barasomana, bakorakoranaho, ariko bataragera kure bumva umuntu akomanze ku rugi, bose bashigukira hejuru bamera nk’abakangutse bavuye mu nzozi za kure cyane. Ni uko ISIMBI arinanura afata igitenge akinga mu gituza ajya kureba ukomanze.

Isimbi ageze ku muryango yasanze ari Sandrine bari baturanye icyumba ku kindi kuko we yabaga mu cyumba cya 200 iburyo bw’icya ISIMBI, ni uko Sandrine ati “Wantije ipasi ko iyanjye yanze kwakira umuriro sha ISI?” .

Nta kintu isimbi yasubije yahise aza ajya mu kabati azana ipasi aramuhereza maze agarutse ku buriri asanga Mateso yamaze kwambara ishati, ni uko ahita amubwira ati “Sha nari nje kureba niba umeze neza none reka ngende njye gukora wa mukoro mwarimu w’icungamari yasize ntatangira kaminuza nsindwa bitarambayeho kera!”

Maze ISIMBI muri ka kajwi ke buri wese yakwifuza kumva ati “Sawa nta kibazo genda turasubira kandi wakoze kunsura” Amusoma ku itama ubundi Mateso aragenda.

Mateso avuye aho yagiye munsi y’igiti aricara atekereza kubyo akoze agahinda karamwica yibutse isezerano yasezeranije nyina ubwo baherukana, ndetse n’ubuzima nyina abayeho, asuka amarira.

Ubusanzwe HAKUZIMA Mateso ni umuhungu w’ikinege wa KAKUZE Mariya, ise YAPFUYE azira ubusinzi, kuko yaguye mu mukoki munini cyane mu gace yari atuyemo igihe yari amaranye amezi arindwi gusa na KAKUZE. uyu muryango wari utuye mu ntara y’amajyaruguru.

Ubwo se w’uyu mwana yapfaga, KAKUZE yasigaranye inda ya Mateso maze avutse yanga ko umwana we yazasabiriza yemera kujya guca inshuro, akajya gukora ibiraka mu buhinzi bw’icyayi dore ko aricyo gihingwa ngengabukungu cyabaga iwabo, maze akirirwayo yasigiye uyu mwana nyirakuru.

Aho Mateso akuriye yajyanwe na nyina mu ishuri ribanza rya Rushaki, uyu mwana nyina yamwitayeho cyane ku buryo yifuzaga ko umwana we yazaba umuntu ukomeye. Iwabo wa Mateso yakuze batazi ibyo kurya kabiri ku munsi kuko batekaka rimwe nyina avuye mu gishanga ni mugoroba. Nubwo uyu Mateso yari umwana w’umutindi, Ariko yari umuhanga cyane kuko mu bizamini bisoza amashuri abanza ariwe watsinze wenyine ku kigo cy’amashuru abanza cya Rushaki.

Ubwo Mateso yatsindaga bamwohereje kujya kwiga mu burengerazuba ku Gisenyi mu ishuri rikuru ry’ubugeni rya Nyundo ariko amafaranga arabura nibwo nyina yigiriye inama ajya kubibwira umuyobozi w’akagali k’iwabo, ni uko mu nama rusange y’abaturage biyemeza kurihira uyu mwana akiga.

Mu nama umuyobozi yavuze ati:” n’ubundi ni ishema ryacu reka yige kuko niwe wenyine dufite, nimuze dufatanye twirerere, turerera u Rwanda.”

Ni uko abaturage bose mu ijwi rimwe bati “ntakabure ubushobozi duhari n’ubwo se yatabarutse ariko ni umwana wacu ntagatsikire shenge.”

Uyu mwana ageze ku Nyundo ntiyigeze arenza umwanya wa mbere ubwo yigaga kuko yirindaga icyamurangaza asoza, icyiciro rusange. Yakomereje kuri iki kigo ni uko bamuhitishamo icyo ashaka hagati y’ubugeni n’icungamutungo , Mateso ahitamo kwiga icungamutungo. Ubwo yasozaga amashuri yisumbuye byari ibyishimo i Rushaki kuko yari yujuje ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, sinakubwira mu cyaro iwabo bahise bakoresha ibirori abasaza bose baraterana bishimira ko umwana bitayeho atabatetereje.

Mateso yaje guhembwa kujya kwiga muri kaminuza yigisha iby’icungamari i Kigali. Mu kwezi kwa cyenda ubwo yiteguraga kujya ku ishuri gutangira umwaka wa mbere yasezeye kuri mama we ariko mbere yuko agenda nyina yaramubwiye ati:”Mwana wanjye numva ngo kigari iyo ni amahanga, kandi ngo igendwa n’abayizi uzitwararike umenye ubukene unsizemo, mwana wanjye ni wowe mutungo mfite uzitonde rero!

Nyuma yo kwibuka ibyo byose n’inzira zose yanyuzemo kugera ageze aho muri kaminuza y’ikirenga mu by’icungamutungo ya Kigali, Na none yahise yibuka umunsi wa mbere yahuraga na ISIMBI Raissa, ubwo byari ku munsi wo kujya kwiyandikisha muri kaminuza. Ubwo bari mu nzu yahariwe kwandikirwamo abanyeshuri bashya bazaga gutangira ndetse n’abasanzwe barimo baza kwiyandikisha, uyu mukobwa Raissa yinjiye yakerewe mu gihe abandi bari bahageze bicaye batuje. Ni uko aza akubita agakweto n’amasoni menshi arasitara yenda kwikubita hasi cyokora Imana ikinga akaboko ariko impapuro yari afite mu ntoki ziratakara.

Mateso wari wicaye ku ntebe ya mbere hafi yaho uwo mukobwa yari ageze yazitoraguraga arahaguruka arazimuhereza aramubwira ati:”mwihangane!” Nawe mu kajwi kuje udusoni twinshi ati:”Murakoze!” Nyamara abandi banyeshuri bose bari bateraniye aha bahise baturika baraseka bibaza aho ako gaturagekazi kavuye.

Guhera ubwo uwo mukobwa yakunze Mateso cyane atangira gushakisha aho acumbitse ku bw’amahirwe arahabona niko kumusura aramubwira ati:”Burya cya gihe numvise nkukunze cyane ndetse numvaga mfite n’ideni ryo kugushimira n’ubwo nta jambo na rimwe ryabasha gusobanura ishimwe umutima wanjye ugufitiye gusa warakoze cya gihe.”

Ni uko ubucuti bwa Raisa na Mateso butangira ubwo gahoro gahoro. Ku bw’amahirwe bose bisanze biga mu ishuri rimwe sinakubwira biba umugisha kuri uyu mukobwa wari wikundiye imico ya Mateso.

Hashize igihe, Radiyo yitwaga INZIRA yacishijeho itangazo rihamagara abantu bose bafite impano yo kwandika amakinamico cyangwa imivugo kwitabira amarushanwa bakaba bari babahaye insanganyamatsiko igira iti”abakene ni igishoro cy’abanyemari”

Abarushanwaga bagombaga kugaragaza uburyo abakene bapyinagazwa ndetse bagasuzugurwa n’abakire, n’icyakorwa ngo nabo bahabwe ijambo n’abo banyemari. Ni uko Mateso wari umuhanga cyane nawe yiyemeza kwitabira irushanwa maze atewe ingabo mu bitugu n’umukunzi we ISIMBI Raissa yandika umuvugo yise ati: “ESE UBU IMANA IVUGIYE ISAZI?…………..

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
B4
B4
7 years ago

Comment:bihora ari igice cyambere gusa, igice cya kabiri cyo kibahe? Hhhhhhh

Shaddy Boo yashyize aharagagara video ari kubyina Twerk yambaye imyenda y’imbere (boxer) (video)

Ibyabaye kuri iki cyamamare byagakwiye kubera isomo abakobwa bose biyambika impenure (amafoto)