in ,

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (Igice cya Kane)

Mu gice giherutse George yari ari gusaba Donald ko yamuha Raissa akamubera umugore ndetse Donald amwemerera ko azabimufashamo.Raissa yaba yarabyemeye?

Arangije Donald yahise abaza uyu mugabo ati “Ese umugore wawe ubwo byagenda bite ndamutse mbahuje na Raisa?

Undi arimyoza arangije yubika umutwe mu maguru iminota mike aramubwira ati: “Buriya rero uburyo namenye na Julliet burambabaza, ubundi njye uburyo navutse, mama wanjye yari umukobwa w’isugi w’imyaka cumi n’icyenda ubwo yari avuye gusenga kukagoroba, mu gihugu cyacu hano harimo utubazo two kutumvikana kubijyanye n’impu z’abantu, icyo gihe abazungu bicaga abirabura cyane, bituma abirabura batangira kwirwanaho, ni muri ubwo buryo umusore w’umwirabura ubwo yatangiriye mama mu nzira avuye gusenga maze amufata ku ngufu.

Nyuma yaho mama ngo yatashye arira cyane avirirana mu matako, ariko sogokuru wari umuganga amuha imiti imworohereza ariko icyo batamenye ni uko yari yamuteye inda ku mezi atanu mama ntiyari akiva mu rugo intimba n’agahinda byatumaga ahora aririra mu buriri bwe.

Kenshi bashatse gukuramo inda yari atwite ariko kuko mama yari umukirisitu arabyanga. Ni uko nyuma y’amezi icyenda nibwo navutse ku bw’ibyago byishi mvuka ndi umwirabura, ubwoko bwo kwa nyogokuru bangaga bitavugwa. Ni uko mama amaze kumbyara bamubwira ko yabyaye umwirabura maze ako kanya ahita amira umwuka Bucya bajya gushyingura. Ngayo nguko nakuze ntyo bambwira amateka y’ibyabaye maze gukura.

Ubwo nakuze nanga abirabura cyane kandi nanga n’abazungu kubera aribo bari batumye mvuka muri ubwo buryo, niga meze nkikiragi ntajya mvuga ngeze muri kaminuza nibwo nahuye na Julliet muri kaminuza ya Harvard.

Nakuze nshaka kuba umukire nkaharanira uburenganzira bw’abirabura, muri kaminuza nangaga cyane Julliet kuko yari indaya yicuruza nta musore n’umwe utaramurongoraga uretse njyewe uteri ufite umwanya w’ibyo. nyuma bamuteye inda inshuro nyinshi azikuramo iya nyuma yo yenda no ku muhitana biba ngombwa ko bamukuramo umura muganga amubwira ko atazongera kubyara na rimwe.

Tugeze mu mwaka wa nyuma yatangiye kunyikundishaho, aranshuka cyane umunsi umwe nsanga yanshutse twanaryamanye ni uko ambwira ko namuteye inda kuko ntari nakamenya ukuri, nanjye wari umuswa mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndabyemera duhita tunabana, icyo gihe nibwo nari ntangiye gukorana n’ibigo bikomeye hano muri Amerika kuko nari ndi umuhanga cyane muri macye nari nafatishije ubuzima . Nguko uko naje gushakana na Julliet .

Tumaranye imyaka itatu nibwo yambwije ukuri kose kugeza uyu munsi tumaranye imyaka icumi ariko ntumbaze ibyishimo kuko sinigeze mukunda na rimwe. Ntakubeshye ni ubwa mbere mbonye umukobwa numva ndamukunze, ubishatse rero wampa umukobwa wawe nkamwishakira nkahita naka gatanya ya njye na Julliet.”

Donald yahise amusezeranya ko icyo ari ikibazo gito cyane ati: “Mpa akanya wowe nkwereke.”

Ku mugoroba Donald n’umuryango bicaye muri hoteli aho bari baje mu gihe bari bategereje indege, araterura abaza umukobwawe ati “ese urabyumva ute uramutse ushakanye n’umugabo w’umuherwe mu gihugu nk’iki kigihangage mwana wa?

Raissa wabonye imyitwarire ya George akayikeka ukundi yahise asamira se hejuru, ati: “papa uramenye ntunyinjirire mu buzima sinigeze nkuhitiramo mama nawe ntuzibeshye umpitiramo uwo tuzabana, njyewe mfite umusore Mateso nkunda n’umutima wanjye wose ntuzongere kurota umbwira uriya muta mutwe utihesha n’agaciro utinyuka kuza kundeba mu cyumba ndyamyemo.”

Donald ati: “Ariko mwana wanjye sinaguhitiramo nabi narakubyaye ? undi nawe ati: “warakoze ntuzambyare ukundi umbyarira kumpitiramo umugabo w’ubuzima bwanjye.”

Iri jambo ryababaje cyane Donald ahita yisohokera asiga Raissa na nyina barimo kurya. Amaze gusohoka nyina wa Raissa yatangiye kumubwira nabi, amwumvisha ko amagambo abiwye se adakwiye, ati : “mwana wa, bite ko nta burere ukigira? Uziko ubabaje iso? Ushake uko umusaba imbabazi. Raissa wari usanzwe yitonda agira n’umuco yibukako arengereye ariko nawe yihagararaho yanga gusaba imbabazi se ahubwo ahita afata telefone yo muri hoteli ya ahamagara Mateso dore ko yari amukumbuye cyane, ndetse yashakaga kumumenyesha ko buri bucye bataha.

Mateso ahagana saa mbiri z’umugoroba abona nimero iramuhamagaye ayitabana amatsiko kubw’amahirwe asanga ni rya jwi ry’umukobwa yabonyeho uburanga budasanzwe, Raissa ati: “Uraho mugabo wanjye? Sha ndagukumbuye cyane ariko ndumva nishimiye ko ejo nzongera nkabona rwa ruhanga rwawe nkunda.”
Mateso: “eeh! ejo muzaza se?

-

 Yego tuzaza, nizere ko uzaza kumfata ku kibuga kandi tuzahita tujyana ku ishuri sinzaca mu rugo.

-

 Kubera iki utazacayo se? ubwo ntuzaba unaniwe cyane, wabanje ukajya iwanyu ukaruhukaho?

-

 Nta hantu na hamwe muri iyi si mbasha kwicara nkatuza uretse muri SFB kuko mba numva impumuro yawe hafi yanjye bityo rero nizeye ko nzaruhuka turi kumwe mu kigo kandi ndagukumbuye kuruta uko nkumbuye izo nzu z’iwacu.

-

 Ariko ko ndumva unzimiza, habaye iki mukundwa?

-

 Humura nimpagera ejo nzakubwira.

Ubwo Raissa yahise asoma Mateso maze arakupa,

Ariko ubwo yakupaga Mateso yahise yakira indi nimero imuhamagaye y’inyobozi abanza gutinya kuyitaba aziko ari ise wa Raissa uhise umuhamagara dore ko guhera umunsi uyu musore ajya kwa Donald Kamanzi yabonye neza ko uyu mugabo atamwishimiye.

Mukanya gato iyo nimero y’inyobozi yongeye ku muhamagara bwa kabiri maze ashira ubwoba arayitaba, yumva ni umugabo utuje cyane uvug ijwi ritoya, maze aramubwira ati: ni Mateso tuvugana?

-

 Mwe muri bande?

-

 Uravugana nanjye Asinatole uhagarariye irushanwa ryo kwandika imivugo ndetse nkaba n’umuyobozi wa Radio INZIRA yateguye irushanwa nawe witabiriye ryateguwe na radiyo yacu.

-

 Eeeh ndabumva neza muyobozi!

-

 Rero nakumenyeshaga ko mu bantu ibihumbi icyenda byanditse mu gihugu cyose uri mu bantu icumi bonyine batsindiye kuzahembwa, bityo ejo saa tatu z’ijoro muzahurira n’abandi batsinze hano mu biro byacu.

Mateso yarishimye cyane ndetse iryo joro ni nk’aho ataryamye kubera ibinezaneza….

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
coffi
coffi
7 years ago

ko mutaduha ikindi gice cya 5

coffi
coffi
7 years ago

Comment:ko ntagice cy 5 muduha

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya gatatu)

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutorwa umukobwa n’umuhungu bakunzwe kurusha abandi mu mashuri yisumbuye