in ,

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya 6)

Mu gice giheruka Mateso yari asomwe nk’uwabaye uwa mbere mu marushanwa y’imivugo, Isimbi ibinezaneza biramurenge.Ese byaje kugenda bite?

Bakomeje gutanga ibihembo no ku wabaye uwa kabiri bamuha ibihumbi Magana ane na mirongo itanu gusa(450 000) bagenda barushanwaho ibihumbi mirongo itanu gusa ariko mudasobwa yo yahawe uwa mbere n’uwa kabiri gusa. Uwa nyuma muri aya marushanwa yahawe ibihumbi mirongo itanu gusa(50 000) maze bafata ifoto y’urwibutso barataha.

Aho ISIMBI Donald Raissa yari yicaye ibinezaneza byari byamurenze amwenyura mbese yabuze amifato kuburyo uwari kumubona yari kuvuga ko afite akabazo ko mu mutwe.

Yumvaga rwose batinze kurangiza gutanga ibihembo ngo Mateso agaruke kwicara, siwe warose umuyobozi abwira abamaze gufata ibihembo ngo basubire kwicara mu myanya yabo.

ISIMBI ntiyigeze yita ku mubare w’abantu bateraniye aho, ahubwo ibyishimo byaramurenze arasimbuka ahobera HAKUZIMANA Mateso aramusoma maze amarira y’ibyishimo)atemba ku matama yabo bombi kuko baje batiyumvisha ko batwara igihembo cya mbere.

N’ubwo umuyobozi wa radiyo Atari yakarekera aho kuvuga, iki gikorwa cyatumye nta wongera kumwitaho kuko abantu bose bahise barangarira aba bana bato bari mu rukundo rw’ikirenga, maze abanyamakuru bose kamera baziberekezaho barafotora biratinda, ibyo birangiye umuyobozi yakomeje ijambo rye ashimira cyane abitabiriye ndetse abifuriza kugira umuco wo gusoma no kwandika ariko ashimira cyane byimazeyo Mateso agira ati: ni ukuri biranejeje kubona umwana ukiri muto w’imyaka 22 yonyine ufite ubuhanga bwo kwandika ndetse agatsinda abantu bakuru banarangije za kaminuza, njye byantangaje cyane, gusa uzakomeze inzira wahisemo musore Muto.”

Arangije kuvuga atyo yasezereye abari aho bose gusa yizeza Mateso ko igihe cyose azaba agize icyo akenera azajya yinjira nk’ujya iwe, ati “Rwose hano urisanga kuko ntitwakumira umuhanga ufite ahazaza nkawe.”

ISIMBI Donald Raissa na HAKUZIMANA Mateso bavuye aho bateze moto berekeje ku ishuri, bageze ku ishuri ISIMBI yabwiye Mateso ko adashaka kurara muri macumbi y’abakobwa, ati “Ndashaka kurara iwawe sha”ni uko uwo munsi Isimbi na Mateso barararana bishimira kugaruka mu Rwanda kwa ISIMBI ndetse n’intsinzi ya Mateso.

Uyu wari umunsi wa mbere Mateso aryamana n’umukobwa ndetse na ISIMBI Donald niwo munsi yatakaje ubusugi bwe ku myaka 20 y’ubukure yari afite.

Nkuko bisanzwe, ibinyamakuru hafi ya byose byagezaga inkuru zabyo nshyashya mu biro bya nyakubahwa Donald GAKIRE. Ni uko bukeye ageze mu kazi abona ibinyamakuru byose ku rupapuro rubanza byashyizeho ifoto y’umukobwa we ahoberana na wa muhungu yangaga cyane ndetse bose bafite amarira ku maso, ni uko agira amatsiko yo gusoma ibirimo.

Ikinyamakuru cya mbere iyo nkuru cyari cyayihaye umutwe ugira uti:Uwatsinze amarushanwa ni umukwe wa nyakubahwa Donald KAMANZI. Ikindi kiti:Ibyishimo byatumye umukobwo wo mu bikomerezwa abura amifato, abandi nabo bati: Amarira y’urukundo yari yose ku mukobwa wa nyakubahwa Donald KAMANZI imbere y’abantu”.

Donald yaje gusoma kimwe mu binyamakuru, abona gifite ifoto igaragaza umukobwa we yahwerereye mu gituza cya Mateso bari gusomana, maze agahinda karamwica cyane ahita abwira umunyamabanga we ati “Uza anshaka umubwire ko ntahari.” Ni uko Donald ahita afunga ibiro arataha.

Donald yageze iwe mu rugo i Nyarutarama bimwanga mu nda niko guhamagara umwe mu basore bari bashinzwe kumurinda witwaga Gatuza. Gatuza mu kanya gato cyane yari ahageze maze aramubwira ati “Ubu uko umbona uku sinakoze, si uko ndwaye nta n’ikindi kibazo kindi’ uretse isazi irimo kuduhira mu matwi yanjye yambujije amahoro.”

Ni uko Gatuza araseka ati: “ None se nyakubahwa uragirango ndase iyo sazi nkoresheshe imbunda? irihe ngo nyirukane? Undi ati: ‘Iyo sazi mvuga ni imbwa y’umuhungu yihaye gutesha umutwe umukobwa wanjye ku ishuri, none ugende nijoro ufate essance umene mu cyumba araramo maze utwike, kandi uramenye ntihagire ukubona. undi ati:Ndabyumva muyobozi “ nuko Donald amusinyira sheke ya miliyoni imwe aragenda.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya Gatanu)

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya karindwi)