in

Yarakunzwe pe! Umubare w’abantu bamaze guca imbere y’umubiri wa Papa Benedict XVI ukomeje gutangaza benshi

Ibarura ryakozwe mu minsi igera kuri itatu Papa Benedict XVI apfuye, ryerekanye ko abantu hafi 200,000 bamaze gutambuka imbere y’isanduku irimo umurambo we.

Biteganyijwe ko murambo wa Papa Benedict XVI urashyingurwa none kuwa kane.

Uyu muhango kandi uraza kuyoborwa na Papa Francis, Bivuze ko mu myaka 220 ishize ubu ni ubwa mbere Papa uriho agiye kuyobora gushyingura uwo yasimbuye, nk’uko Vatican ibivuga.

Papa Benedict yapfuye mu ijoro rishyira umwaka mushya afite imyaka 95, hafi imyaka 10 nyuma y’uko yeguye ku mirimo ye kubera impamvu yavuze ko ari amagara ye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Umwamikazi w’uburanga” Umugore wa Meddy yatatse Miss Naomie ku isabukuru ye y’amavuko

Umutoza Haringingo Francis yavuze abakinnyi bane ba Rayon Sports bazamufasha guha isomo rya ruhago mucyeba APR FC