Muri Leta zunze ubumwe za America muri Calorina yamajyepfo haravugwa inkuru yumugabo wishe uwo bakundanaga amuteye icyuma maze nawe agapfa agerageza kumuhamba.
Joseph McKinnon wimyaka 60 yishe Patricia Dent wimyaka 65 babanaga bivugwako bakundanaga. Ngo Nyuma yuko Joseph yivuganye Dent yafashe icyemezo cyo kumuhamba, gusa nawe yaje gufatwa numutima apfa Ari kumuhamba.
Amakuru avugako abantu baje murugo rwaba bombi bitabye Imana, maze bagasange Joseph yapfuye Niko guhamagara ubuyobozi ngo bugire icyo bukora. Ubuyobozi buvugako mu gihe harimo hakorwa iperereza babonye undi mubiri wari watabwe ahantu mu cyobo.
Isuzuma ryagaragaje ko umubiri wabonye Ari uwa Dent wabanaga na Joseph. Iperereza ryakozwe Kandi rigaragaza ko Dent yishwe na Joseph maze Joseph akiga umugambi wo kumushyingura.
Joseph rero yacukuye umwobo ngo ahambemo Dent, maze amushyira mu mashashi manini maze aramutaba mu mwobo. Mu gihe rero Joseph yarimo arenza itaka kuri Dent nibwo yaje gufatwa numutima nuko nawe ahasagiga ubuzima.