Yamwifotorejeho aragenda! Mwiseneza Josiane yararuciye ararumira! Urukundo rwarashonze

Hashize iminsi tubabwiye inkuru yuko umusore wambitse impeta Mwiseneza Josiane yagize gutya agashyira hanze ifoto yazamuye imbamutima z’abafana b’abo bombi maze bagahita bemeza ko aba bombi batandukanye. Nubwo uyu musore yaciye amarenga ariko, Mwiseneza Josiane nta kintu yigeze abivugaho dore ko n’amafoto ye ubwo uyu musore yamwambikaga impeta akiyafite ku rukuta rwe rwa instagram.

Ku rundi ruhande, umusore wambitswe impeta na Mwiseneza we, amagambo yanditse yahamije ko aba bombi bashobora kuba barashwanye burundu ndetse urukundo rwabo rukagera ku iherezo.

Aya niyo magambo Christian wambitse impeta Mwiseneza yatangaje

Nyuma yuko Christian ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje amagambo agira ati « No stress ». Ugenekereje ku Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo nta mpamvu yo kwitesha umutwe. Hagati aho nubwo ibi byose byavuzwe, Mwiseneza Josiane yararuciye ararumira ndetse kuri ubu ntabwo aragira icyo atangaza ku birimo kugenda bivugwa ko yaba yaratandukanye burundu n’uyu musore wari waramwambitse impeta y’urukundo.

Mwiseneza Josiane n’uyu musore bivugwako batandukanye bari bafitanye gahunda yo kurushinga vuba. Tukibaza tuti, ese ni kuki urukundo rw’abasitari rutaramba?

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Oprah ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi ukomeye yasimbuje Katauti

Umugabo yafashwe ashaka gusambanya umunyeshuri wo mu yisumbuye yari ahaye lifuti ||Ibyamubayeho nyuma ni akumiro.