in

Xavi n’abasore be bakomeje guhamya ko FC Barcelona ari umuriro wo kotera kure

Abasore ba FC Barcelona bari guhamya ko ibintu byahindutse i Camp Nou

Ikipe ya FC Barcelona itozwa na Xavi  ikomeje gutsinda amakipe umusubirizo ibintu bihamya ko intekerezo za Xavi abakinnyi be bamaze kuzumva neza.
FC Barcelona mu ijoro rya keye yakinaga n’ikipe ya Real Sociedad mu mikino y’igikombe cy’umwami ( Copa de Ley) wari wabereye kuri Spotify Camp Nou. FC Barcelona byarangiye itsinze uyu mukino ku gitego kimwe cyatsinzwe na Ousmane Dembele ku munota wa 52 ahawe umupira n’umufaransa mwene wabo Jules Kounde.

Abasore ba FC Barcelona bari guhamya ko ibintu byahindutse i Camp Nou

FC Barcelona yaherukaga kugarika Real Madrid muri Arabia Saudite ku mukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi cya Espagne ( Spanish Super Cup). Fc Barcelona ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa LaLiga n’amanota 44 ndetse ikaba imaze imikino 12 itazi ngo gutsindwa bimera bite , Barcelona iheruka gutsindwa mu kwa 10 na Bayern Munich ubwo yayitsindaga ibitego bitatu ku busa muri Champions League.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma ku nkuru zivuga ko The Trainer ari mu munyenga w’urukundo na Isimbi Noeline wibagishije Amabere

FRVB yafashe mu mugongo abavandimwe babiri bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda babuze umubyeyi wabo