Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Wifuza ko urukundo rwawe ruramba kandi ntiruhite rugushiramo hari ibintu 2 wakora

urukundo

Wifuza ko urukundo rwawe ruramba kandi ntiruhite rugushiramo hari ibintu 2 wakora

1. Shishikarira kwandika uko wiyumva, ibyo ushaka kandi utekereza ku rukundo rwawe n’uwo wihebeye byandike, igihe wifuza ko bizaramba
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abanyamerika ku byatuma urukundo rukomera kandi rukaryoha, byagaragaye ko mubakundanaga (couple) 86, icyakabiri cy’aba bantu bagombaga kwandika ibitabo ku rukundo rwabo, n’aho ikindi cya kabiri cyo cyagombaga kwandika igitabo ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Icyatangaje ni uko abanditse ibitabo ku rukundo rwabo, nyuma y’amezi atatu nibo bari bagifite umubare mwinshi w’abakiryohewe n’urukundo naho abari banditse ku buzima bwabo bwa buri munsi, abenshi iby’urukundo bari babivuyemo
Ese kwandika ibyo wiyumvamo byaba bihuriye hehe n’uko urukundo rwaramba, igihe nyirabyo abyifuza?
Mu kwibaza iki kibazo, iyi nyandiko itubwira ko kwandika bituma ubwonko bumara igihe gihagije butinda ku rukundo. Gutinda ku rukundo bituma rurushaho gushing imizi bityo no kuruha umwanya uhagije bikaba byatuma rukomera ndetse ntiruhungabane kurusha utajya afata umwanya ngo agire icyo arwandikaho.
Kwandika ku rukundo rwawe n’uwawe, bishobora kwifashishwa na buri wese ariko n’abahamya ko batagikunda bishobora kuba umwe mu miti bakifashisha kugirango urukundo bongere kurwumva.

2. Ereka uwo ukunda amarangamutima yawe nta kwitangira igihe cyose haricyo wiyumvamo kubera we.
Kwerekana ibyo utekreeza usanga hari benshi bituma baguma mu rukundo. Niba wumva wifuza kuririmbira uwo ukunda muririmbire, niba wumva wifuza kumuha indabo, kumubwira byenda gusetsa cyangwa kumucira umugani muremure bimukorere maze urebe ukuntu umwigarurira

Abasizi usanga babasha kwigarurira imitima ya benshi mu by’urukundo kandi bagakunda koko. Ni byiza cyane ko mu buryo wabwe wiga kwandika ukandika ugirira uwo ukunda, kandi umwandiko umwandikiye, waba igisigo cyangwa umuvugo ukawumuvugira.
Rimwe na rimwe usanga bisa n’ibishekeje ariko nk’uko iyi nyandiko ibyemeza, ngo abasizi n’abavuga imivugo kugira urukundo no kurugumamo biraborohera kandi ntibigombera kuba uri intyoza cyane muri byo.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in urukundo

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Kankora ahantu by Passy

By May 21, 2019

indirimbo

Urakwiriye by Official Yvette

By May 19, 2019

indirimbo

Zirayumvira by Zawadi

By May 19, 2019

indirimbo

Twifunze by Sintex

By May 18, 2019

Facebook

To Top