in ,

Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond Platnumz ari mu mazi abira(menya impamvu)

Wema Sepetu wahoze ukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz bakaza gutandukana ubwo Zari yamwegukanaga, yishyize mu azi abira aho ashobora gufungwa nyuma y’uko yihandagaje akavuga ko igihugu avukamo cya Tanzaniya kitariho uhereye mu mwaka wa 2015 mbere y’ubuyobozi bwa Perezida Magufuli uri ku butegetsi ubu.

Wema Sepetu.

Nk’uko ikinyamakuru Bongo5 cyo muri Tanzaniya dukesha iyi nkuru cyabitangaje ngo Wema Sepetu wanabaye nyampinga w’igihugu cy’iki gihugu mu 2006 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yikomye bikomeye ubuyobozi bw’iki gihugu avuga ko ababajwe cyane n’ umuvandimwe we watwawe na Polisi y’iki akagirirwa nabi azira kwita Perezida Magufuli umunyagitugu. Mu magambo yuzuye uburakari Wema yagize ati :“Ibi ndabirambiwe, twari tuziko baturinze naho bamutwaye hanze barimo kumukubita? Ibi mbyanditse mbabaye cyane, niba igihugu cyacu kizakomeza gutya ntaho tujya, nta gihugu tugifite….Kuva muri 2015… Twabuze igihugu kuva mu 2015. Akazi ko gutoteza abantu nta mpamvu….?”.

Ngubu ubutumwa bwa Wema Sepetu kuri Twitter.

Ibi rero bikaba byumvikana ko uko uyu muvandimwe wa Sepetu yatawe muri yombi mu gihe yashinjaga ubuyobozi bwa Magufuli gukoresha igitugu, ngo ni nako bizagendekera Sepetu kuko ngo hagiye hagaragara abantu benshi bagiye bafungwa bazira gusebya ubutegetsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga muri ubwo buryo.

 

 

 

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Umwe mu bafana ba Anita Pendo yamusabye ko yamwereka umwana nyuma yuko Anita ashyize hanze ifoto imwe (yirebe hano)

Reba hano amafoto agaragaza ikimero cya Angelina Jolie akomeje kurwaza imitima ya benshi.