in

Wema Sepetu ngo yaravumwe ntazabyara cyangwa abone undi umugabo nyuma yo gukuramo inda ya Kanumba.

Umukinnyi w’amafirime uzwi cyane muri Tanzaniya akaba n’ umucuruzi Wema Sepetu biravugwa ko yavumwe na nyina wa nyakwigendera Steven Kanumba nyuma yo gukuramo inda ye  bityo ngo ntateze kuzongera kubyara cyangwa abone undi mugabo.

Wema ngo yaravumwe

Wema Sepetu yakundanye na Diamond Platnumz, bamwe batangira kwibaza niba bazabana nk’umugabo n’umugore ariko biza kurangira batabanye, gusa amakuru yavugaga ko Wema Sepetu yakuyemo inda nyinshi maze Nyababyeyi ye iranyerera ntiyongera gusama n’ubwo nta mugabo yagiraga, iki cyibazo cyaje kuvana Wema Sepetu mu gihugu cya Tanzania ajya kwivuza mu Buhinde.

Uyu mugore, Nyina wa Steven Kanumba yeruriye Wema amubwira ko ibyababaje umuhungu we na we ubwe, ari ukuba yarakuyemo inda yamuteye kandi barakundanaga by’agahebuzo, ibyatumye Steven ababara cyane. Akomeza avuga ko nyuma yo gukuramo iyo nda nawe yahise amuvuma nk’umubyeyi kubera ikosa n’icyaha yakoze.
Yagize Ati: “Wowe mugore, wanyiciye umwana, kandi kubwibyo ntuzigera ubana n’undi mugabo ukundi”

Umukinnyi wa Filime, Wema yifuzaga gushaka umugabo w’umuherwe cyane, bimwe yakundaga kubwira Steven kandi bakundana maze akabibwira Nyina, niko kumuvuma nk’umuhemu. Wema yemera ko amakosa yayakoze agakuramo inda ya Nyakwigendera Steven Kanumba akaba ari nawo muvumo yasigaranye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pierre-Emerick Aubameyang yavuze ku myitwarire ye mibi muri Arsenal n’icyo agiye gukora ngo yisubireho.

Umukinnyi w’ikipe ya Marseille yibasiye bikomeye Neymar amwita umwanda.