in

Wayne Rooney ntakiri umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Uyu munsi nibwo Wayne Rooney yasezeye ku mupira w’amaguru ku mugaragaro agirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Derby County mu gihe kingana n’imyaka 2 n’igice.

Ikipe ya Derby County Football Club yatangaje ko yishimiye gutangaza ko Wayne Rooney w’imyaka 35 y’amavuko agizwe umutoza mukuru wayo ndetse azatangira akazi nk’umutoza mukuru akina na Rotherham United ejo.

Guhera mu kwezi kwa 11,Rooney yari umutoza mukuru w’agateganyo wa Derby ariko yari n’umukinnyi wayo aho yakoranaga na bagenzi be barimo Liam Rosenior, Shay Given na Justin Walker barakomeza kumwungiriza.

Mu mikino 9 yatoje muri iki gihe gito yasigaye asimbuye Cocu,yatsinzemo imikino 3,anganya 4 atsindwa 2.

Rooney yakinnye imikino 700 nk’uwabigize umwuga, yageze muri Derby muri Mutarama 2020 avuye muri US mu ikipe ya DC United, ayikinira inshuro 35.

Rooney wahoze akinira amakipe ya Manchester United na Everton nka rutahizamu,yasezeye mu Bwongereza amaze kubukinira imikino 120 abutsindira ibitego 53 ari nawe mukinnyi umaze kubutsindira ibitego byinshi mu mateka.

Rooney yatsinze ibitego 253 mu mikino 559 yakiniye Manchester United ayitwaramo Premier League 5,Champions League,Europa League.

Rooney yavuze ko nubwo hari andi makipe yamwifuzaga ariko ngo akigaruka mu Bwongereza avuye USA,ariko Derby County Football Club ariyo yahise ifata umwanya mu mutima we ariyo mpamvu agiye kuyitangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto Shaddy Boo ashyize hanze kuri Twitter noneho arabaga ntakinya .

Umuhanzi Patoranking aravugwa mu rukundo na Yemi Yalade.