in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE

Wasanga ubikora utabizi: reba impamvu iyo abantu barimo gusomana bafunga amaso.

Gusomana ni umuco utari usanzwe mu Banyarwanda ariko uri kugenda ufata indi ntera. Hari ugusomana bifatwa nko gusuhuzanya bisanzwe no gusomana bigamije gushimishanya, ari nabyo bimara umwanya ugereranyije no gusomana byo gusuhuzanya. Akenshi abasomana bagamije gushimishanya iyo ubitegereza usanga bahumirije. Iyi nkuru iragaragaza impamvu zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana:

1.Kwirinda kirogoya

Iyo ibice byose 5 by’ibyumviro bisa n’ibifunze, niho ibindi bice by’ingenzi bitizwa imbaraga zidasanzwe zo gukora cyane. Ibi wabihamirizwa cyane n’ababana n’ubumuga bwo kutabona cyangwa bwo kutumva. Mu gihe cyo gusomana rero, gufunga amaso bituma wita cyane ku gikorwa urimo ndetse iminwa n’ibindi birebwa n’icyo gikorwa bigatizwa umurindi bityo icyo ari cyo cyose cyaza kukurogoya binyuze mu maso ukacyirinda, ukarushaho kuryoherwa n’ibyo urimo.

2.Ikimenyetso cy’icyizere

Nta mpamvu n’imwe uba ufite mu gukanura cyane iyo uri ahantu wizeye kandi ufite umutekano. Nk’uko wakemera guhumiriza umuntu wizeye akagufata ukuboko akakuyobora cyangwa waba urwaye umuntu wizeye akakurandata, ni nako iyo uri gusomana n’umukunzi wawe ufunga amaso nk’ikimenyetso cy’icyizere umufitiye, ibintu bigaragaza ko nta rwikekwe uriho.

3.Kugaragaza umunezero

Akenshi mu kugaragaza ibyishimo dufunga amaso ; hari abafunga amaso bishimiye indirimbo nziza bari kumva, hari ufunga amaso ari kuramya ahimbaza kandi ahimbawe, hari uryoherwa n’isengesho agahumiriza. Iyo dusinziriye nawo ni umunezero, dufunga amaso turi kurya cyangwa tunywa ikintu kiryohereye abenshi turahumiriza. No mu gusomana ababikora bombi baba banezerewe bityo bagafunga amaso.

4.Kureka iminwa ikivugira

Ubusanzwe umunwa nicyo gice cy’umubiri kidufasha mu kuvuga, uretse kuvuga ngo usohore amagambo mu rukundo hari amagambo atabasha kuvugika akenshi aba ari nk’ibyiyumviro umuntu yagira ariko atabasha kubona uburyo abigaragaza, ugasanga mu gusomana n’umukunzi wawe nibwo buryo bwonyine wakoresha iminwa yawe mu kuvuga bimwe bikuri ku mutima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Seninga Innocent yatangaje ko yaretse manyinya nyuma yo gusanga nakomeza kuyikura mu gacuma izamucuma imukura mu bagabo

Juno Kizigenza yamaze gutangaza ko yasimbuje Ariel Ways inkumi y’ikimero yasajije abasore benshi