in

Waruziko umuziki ari ingirakamaro ku mwana muto? Sobanukirwa

Ese iyo wumvise indirimbo ukunda muri wowe wumva bimeze gute ?

Nta kabuza wumva mu mubiri wawe unezerewe ndetse n’amavunane n’ibibazo bindi ukumva biri gucyemuka (cg uri kubyibagirwa).
Abana nabo rero ni kimwe natwe bakuru ndetse nabo umuziki ubagirira akamaro kanini cyane.

umuziki ku mwana muto
Umuziki ku mwana muto ugira akamaro ku buzima bwe n’imikurire

Nkuko ubushakashatsi butandukanye bugenda bubigaragaza, kumvisha umwana umuziki bigira akamaro kanyuranye nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe

Akamaro k’umuziki ku mwana muto

.Kumufasha kuvuga

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana wumva umuziki bimufasha kumenya uko amagambo avugwa, imigemo iba muri buri jambo ndetse akanamenyera amasaku n’ubutinde bw’amajwi.

.Kumufasha gusinzira

Uretse n’umwana no ku muntu mukuru kandi umuziki ufasha ubwonko kuruhuka ndetse no gutuma usinzira neza. Hano ni wa muziki woroshye kandi utuje. Waba umuziki ucuranze cyangwa se kumuririmbira ibihozo, bifasha umwana gusinzira.

.Ubusabane

Umuziki uzaba ipfundo hagati yawe n’umwana. Aho gufata igihe ujya mu tubyiniro, curanga umuziki ukunda ufatanye n’umwana wawe kuwumva no kuwubyina. Bizatuma arushaho kukwiyumvamo no kugukunda.

.Ubwenge

Kumva umuziki ku mwana muto bifasha kongera imikorere y’ubwonko n’ibitekerezo ndetse bituma ubwonko bwe bwaguka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bakunda kumva umuziki baba abahanga mu mibare. Mu ndimi z’amahanga baravuga bati “la mathématique est la mère des sciences”

.Kongera ibiro

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana bavutse badashyitse bwagaragaje ko abana bagiye bumvishwa umuziki byabafashije kongera ibiro vuba ugereranyije n’abandi. Muri rusange rero umuziki utera akanyamuneza bigafasha umubiri gukora neza no kongera ibiro.

Src:umutihealth

Written by Alain

Shyiraho igitekerezo

Indwara zikakaye zigutegereje niba utanywa amazi kenshi.

Bimwe mubyo usabwa ngo witabire umukino wa Rayon Sports na Kiyovi Sports (Rayon Sports Day)