in

Wari uziko umukunzi wawe wa kera (ex) mwatandukanye ushobora kwisanga yakugarukiye?menya impamvu zibitera.

Bijya bibaho ko uwo mwahoze mukundana(ex) mukaza gushwana ashobora kukugarukira muburyo utari witeze.Ushobora kwibaza uti”ese byaterwa n’iki?”

Muri iyi nkuru reka turebe impamvu zishobora kubitera.

1.Kudafata umwanzuro (guhubuka)

Kudafata umwanzuro bibaho ku bantu kuko hari igihe baba batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo, bigatuma bisanga basubiranye nuwo bahoze bakunda kandi we atakibishaka cg yarabonye undi.

2.Ishyari riteye ubwoba

Hari abantu bagira ishyari rikabije ku buryo badashobora kukubona uri kumwe n’undi muntu nubwo muba mwarashwanye bwose, bityo bakagaruka ndetse bakagerageza kukwigarurira ukaba utabava mu nzara. Aha itonde kuko si urukundo ahubwo ni icyavuye mu kukubonana n’undi muntu cyangwa umukunzi mushya. Nanone hariho igihe abo mwakundanaga bagaruka kugira ngo basenye ibyo umaze kugeraho, nk’igihe babonye wishimanye n’uwo mukundana, kuri bo iyo batishimye nawe ntibashaka ko wishima.

3.Ubwigunge

Bivugwa ko ubwigunge butuma abantu bagera aho batifuzaga, kuba abo mwakundanaga bashobora kugaruka bitewe nuko bari bonyine kandi bacyeneye uwo bagendana cg baganira .birumvikana ko utaba ugiye kuba uwo gutemberana ahubwo bakumva wagaruka nanone mubuzima bwabo mukongera gukundana.

4.Gukunda imibonano mpuzabitsina cyane

Abarenga kimwe cya kabiri cy’abantu bagaruka gukundana nabo bakundanaga, bakuruwe no kwikundira imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru. Iyo bibutse uburyo abakunzi babo ukuntu bari beza mu gitanda cyangwa uburyo bahoraga babakemurira ibyifuzo byabo bijyanye no guhuza ibitsina igihe cyose babishatse, bityo bagahita bagaruka bihuta bizeye ko ibintu bizajya bigenda neza nk’uko byahoze, icyo mwamenya ni uko ikiba kibagaruye atari urukundo ahubwo ni ukuba imbata y’imibonano mpuzabitsina.

5.Kurya umutungo wawe

Muba mwarashwanye bakagusiga wenyine maze ukaba warabaye umuherwe wifashije kubijyanye n’amafaranga, hanyuma bitunguranye bakaza bitwaje urukundo ndetse bagashaka kugaruka mu buzima bwawe.Urukundo ntacyo rukora ku kugaruka kwabo ahubwo nukuza kunyunyuza ibyiza ugezeho ndetse ni ngufu wakoresheje ngo ubigereho.si abagabo bahura nicyo kibazo gusa kuko hari na bagore bahura nacyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Young Grace yongeye kwereka umwana we ko amukunda cyane.

Umuhanzi Platini ahishuye ibintu bitangaje yakoze kubera gufana Riderman.