in

Wari uziko abantu bashobora kumatana barimo gutera akabariro?Menya icyo abahanga babivugaho.

Si kenshi cyane ariko ushobora kuba warumvise inkuru z’uko hari abantu bafatanye mu gihe barimo bakora imibonano mpuzabitsina, hari ababyita amarozi n’abandi babifata nk’imigani.

Nibyo koko biragoye kubyizera kuko ntabwo ari ibintu bibaho ngo bigaragare usibye kubyumva mu makuru y’aho byabaye cyangwa kubwirwa inkuru z’aho byigeze kuba.

Mu babifata nk’imigani harimo n’Umwanditsi w’Ibitabo akaba n’Inzobere mu by’Imibonano Mpuzabitsina, Dr Aristomenis Exadaktylos.

Yavuze ko yagiye abona abantu bahura n’ibibazo bitandukanye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina birimo nko kurwara umutima ariko ngo ntarabona aho abantu bafatana.

Gusa nubwo avuga ko bisa n’imigani, hari abemeza ko byababayeho n’abatanga ingero z’aho byabaye, nubwo atari kenshi cyane ariko hari ubwo bishobora kubaho bitewe n’impinduka zabaye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Umugore umwe mu bakurikira BBC yigeze guhamagara avuga ko byamubayeho.

Icyo gihe yagize ati “Ndababwiza ukuri ntabwo ari ibinyoma. Byatubayeho njye n’umugabo wanjye witabye Imana. Kwiyakana byaranze. Naketse ko byatewe n’imbaraga nyinshi z’imitsi y’igitsina cyanjye zatewe no kurangiza.”

Hari undi wavuze ko azi neza Umunyamerika byabayeho we n’umukunzi we, bikaba ngombwa ko bajyanwa kwa muganga.

Umuganga w’Inzobere mu Mibonano Mpuzabitsina ukomoka mu Bwongereza, Dr. John Dean, yavuze ko bishoboka ariko biba ari gacye cyane.

Yagize ati “Hari ubwo bishobora kubaho inshuro nkeya cyane biterwa n’icyo bita penis captivus [aho mu gihe cy’imibonano imitsi yo mu gitsina gore ifatira ku cy’umugabo ikamataho kurusha ibisanzwe ku buryo gutandukana byanga]. Ibi biterwa nuko iyo igitsina cy’umugabo kiri gukora imibonano mpuzabitsina kiba gifite imbaraga nyinshi hari ubwo zicika mu buryo butunguranye bigatera gufatana.”

Yakomeje agira ati “Imikaya iri ku mpera z’igitsinagore igenda yiyongera igabanuka (ikweduka) mu gihe ari kugera ku byishimo bye bya nyuma. Muri uko gukweduka, igitsina cy’umugabo gishobora gufatwa kuko kiba cyiyongereye.”

Icyakora Dr Dean avuga ko iyo hashize akanya iyo mikaya y’igitsina cy’umugore igasubirana n’amaraso atuma igitsina gabo gihagaruka akagabanuka, biba bishoboka ko noneho igitsina gabo cyavamo.

Nubwo bigaragara nk’aho ari ibintu bidapfa kubaho ariko hari ingero zagiye zibaho hagaragara amashusho y’abantu bafatanye bari gukora imibonano mpuzabitsina nko muri Kenya hari abagaraye mu 2012 ndetse na Mozambique hari abigeze bagaragara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuba umufana ukomeye wa Riderman, Miss Mutesi Jolly yamusabye ikintu gikomeye.

Didier Gomez da Rosa wahoze atoza Rayon Sports yagizwe umutoza w’indi kipe ikomeye.