in

Wari uzi ko urukundo ari umuti w’indwara nyinshi harimo no gutuma umuntu aramba?

“NDAGUKUNDA” Iri jambo riri mu magambo akoreshwa kenshi ku munsi gusa usanga akunze gukoreshwa hagati y’abantu babiri badahuje ibitsina. Usanga umusore cyangwa umugabo iyo akunda mugenzi we w’umugabo atari ryo jambo akoresha ahubwo ashobora kumubwira ati ndakwemera, ndagufana, turahuza, tubyumva kimwe n’andi atandukanye. Ibi si uko nta bantu bahuje igitsina bakundana ahubwo ni uko iyi nyito kuyumva bihita biduha indi shusho.

Ariko urukundo ruba mu bantu bose, baba bahuje cyangwa batandukanyije ibitsina, bangana cyangwa barutana, basa cyangwa badasa.

Nyamara urukundo kurugira bifitiye akandi kamaro urufite ndetse rukiza ibibazo bitandukanye by’ubuzimapnk’uko iyi nkuru igamije kubisobanura.wakwibaza uti “Ese gukundana cyangwa kugira urukundo bimarira iki umubiri w’umuntu?

1. Kongera ubudahangarwa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite abo bakundana cyangwa abubatse bakundana hagati yabo usanga iminsi bivuza ari yo micye ugereranyije n’abandi. Ndetse niyo barwaye usanga bakira vuba kurenza ba nyamwigendaho. Ikindi kibishimangira ni uko iyo uri mu rukundo hari byinshi witwararika n’ibyo ureka. Wibuka koza amenyo ku gihe, kurya imbuto, kudasinda… Ibi byose rero bikaba bikurinda indwara zinyuranye.

2.Birinda kwiheba no kwigunga.

Kwiheba no kwigunga biza ku isonga mu bitera kwiyahura bya hato na hato. Bikaba ahanini bituruka ku hahise h’umuntu hasharira, guhemukirwa n’uwo yizeraga, kutabasha kwakira ibyamubayeho nk’igihombo, kubura uwe yakundaga n’izindi mpamvu. Nyamara iyo abashije kugaragarizwa urukundo nawe akarwakira akanarwiremamo bimurinda aka kaga kose.

3. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

Nubwo urushako rubi rwagutera ubu burwayi ariko ubushakashatsi bugaragaza ko abafite imirire iboneye, bakaba babana neza n’abo bashakanye bagira ibyago bicye byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso. Urukundo nyarwo rutuma umutima utera neza amaraso agatembera neza

4. Birinda ibiyobyabwenge

Iyo ubajije benshi mu bakoresheje ibiyobyabwenge, iyo batabinyoye kubera urwiganwa usanga barabikoresheje kubera guhangayika cyangwa kubura ubitaho. Rero iyo bongeye kwerekwa urukundo bituma biborohera kubireka ndetse urukundo runarinda abatarabyishoramo.

5. Ni umuti wa stress n’ububabare

Stress iterwa na byinshi haba akazi, ubuzima cyangwa abo tubana iyo hagati yacu nta rukundo ruhagije rurimo. Ububabare habaho ubw’umubiri n’ubw’umutima ariko bwose ahanini buturuka ku bitubaho umunsi ku wundi. Iyo uri mu rukundo bigufasha guhangana na byo. Niyo mpamvu mu muco usitaye tumubwira turi impore, umwana yagwa ugaterura ukabyiringira usimbagiza, urwo rukundo umugaragarije ni umwe mu miti y’uburibwe

6. Bitera kuramba

Niba birinda indwara zinyuranye, bigatuma nta muvuduko, bikagabanya stress, nta gushidikanya ko urukundo ruri mu bituma wabasha kubaho igihe kirekire, mu gihe udahuye n’impanuka.

7. Ubuzima bwishimye.

Iyo uri mu rukundo ibintu urabyoroshya. Ibi rero bituma wumva ubuzima bukuryoheye ukabubamo wishimye unezerewe.

 

Niba ufite uwo wihebeye mubwire uti “NDAGUKUNDA ” maze urukundo rwanyu rukomeze kubaryohera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amagambo akarishye udakwiye kubwira umukunzi wawe kuko yagusenyera.

Nyuma yo gushyira hanze amafoto ari kwikinisha, Supersexy yateje impagarara kuri Instagram